
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026 Rayon sports yasinyanye amasezerano na Bank ya Kigali BK, ni umuhango wabereye muri Sitade Amahoro i Remera.
Ubwo yafataga ijambo Perezida wa Rayon sports bwana Murenzi Abdlah yabanje gushimira abari bari aho anabibutsa ko umuryango wa Rayon sports umaze imyaka 58 ndetse anabibutsa aho igitekerezo cyo gushinga Rayon sports cyavuye.
Yagize ati “Umuryango wa Rayon sports umaze imyaka 58 ubayeho wagiye ukura umunsi ku munsi duhereye ku banyarwanda, ahanini igitekerezo cyaturutse mu ntara y’amajyepfo muri Nyanza igitekerezo kigenda cyaguka ariko Rayon sports iba ikipe irihose hirya no hino mu gihugu ku bururyo mu turere twose, mu ntara zose, mu midugudu yose, mu Turere hose mu Mirengenge hariyo abakunzi ba Rayon sports, abo bakunzi ba Rayon sports rero ni nabo bakoresha serivisi za bank, iyo tuvuze serivise za bank hari ukubitsa, hari ugufata inguzanyo n’izindi serivise zitandukanye, tuziko rero BK ari ikigo kinini mu birebana n’imari mu ma bank. Ni gute twakwegereza serivise zayo abakunzi bacu aho bari hirya no hino mu gihugu, igitekerezo gituruka aho turaganira tuza guhuza imbaraga zivuga ngo reka noneho tujye mu mikoranire.”
Perezida wa Rayon sports Murenzi Abdlah Yakomeje ashimangira ko ubu Rayon sports na Bk babaye umwe.
Yagize ati “Mu minsi yashyize byagiye biganirwa mukabyumva ariko ku mugaragaro reka tubabwire ko twebwe na BK, Rayon sports umuryango wa Rayon sports n’abakunzi bawo ubu na BK twabaye umwe.”
Yanashimangiye ko iyi mikoranire ya Rayon sports na BK bifuza ko yaba iya burundu.
Yagize ati “Imikoranire tugiye kugirana ni imikoranire tugiye kugirana mugihe cy’imyaka 5 ariko iyo ni iri mu nyandiko ubundi turifuza ko nkuko Ngabo yabivuze yuko biba burundu, ibyo bintu mubihe amashi, mu nyandiko ni iyo imyaka ariko mu buzima bwa buri munsi indi myaka ibihumbi bizaza turifuza yuko umukunzi wa Rayon sports umunyamuryango wa Rayon sports aba yumva y’uko ntayindi bank uretse BK.”
Yakomeje agira ati “Bk nayo mu biganiro twagiranye ubufatanye tugiye kugira ni ubufatanye bugiye guhindura ubuzima bwa Rayon sports imyaka itandukanye murabizi twagiye tubaho turi abantu bagorwa cyane n’imibereho, n’ubuzima n’amikiro rero aho BK yageze ikibazo cy’amikoro kirahunga. Ubwo rero ubwo bufatanye iyo mikoranire, ni imikoranire igamije ubucuruzi k’uburyo abanyamuryango ba Rayon sports abakunzi ba Rayon sports bakwitabira serivisi zose za BK natwe nk’ubuyobozi tugakora ibishoboka byose, tugakora ubukangurambaga.”
Murenzi Abdlah yanavuze ko ari uburu n’umweru bwahuye n’ubururu n’umweru.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga n’Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Désiré Rumanyika, yagaragaje icyerekezo kiri inyuma y’ubu bufatanye.
Yagize ati “Ubu bufatanye burenze gutera inkunga gusa. Ni ikimenyetso cy’icyizere. Banki ya Kigali yizera ko ejo hazaza ha Rayon Sports FC ari heza kandi twiyemeje gufasha iyi kipe kugera kure, haba mu rwego rw’imari no mu mikorere.”
Yanagaragaje ko BK yiyemeje kugeza ibisubizo bishya bya serivisi za banki ku muryango wa Gikundiro binyuze mu bicuruzwa na serivisi byihariye byateguriwe abafana ba Rayon Sports FC
Desire rumanyika wari uhagarariye Bank ya kigali Yakomeje ashimangira ko Rayon sports na BK ari nk’impanga.
Yagize ati “Ikindi nshaka kuvuga namenye mu kanya ni uko dushobora kuba turi impanga, Bk uyu ni umwaka wa 60 yujuje turi kwishimira.”
Desire kandi yanavuze ko bari bamaze igihe baganira na Rayon sports kubigendanye n’imikoranire y’impande zombi.
Yagize ati “Tukaba twari tumaze igihe tuganira na Rayon sports byafashe igihe kuberako twifuzaga ko tubitegura neza tugahamya imirongo migari tugashyiraho ibipimo bifatika, k’uburyo dutangiye urugendo tuba twizeye ko ruzagerayo neza.”
BK izajya iha Rayon sports hafi miliyoni 400Frw, ariko Rayon sports yo ikaba yiteze ko ashobora kizagera kuri miliyali1 bitewe n’uko abakunzi ba Rayon sports bazakoresha iyi bank.











