
Umubano wa Micky na Nyambo umaze igihe uvugisha benshi, cyane ko bombi bari basanzwe bazwi nk’inshuti magara. Gusa kuri ubu, haravugwa ko uyu mubano wabo watangiye kuzamo agatotsi, cyane cyane nyuma y’uko Micky atagaragaye mu birori bitandukanye byabanjirije ubukwe bwa Nyambo.
Micky na Nyambo bakunze kubazwa ku mubano wabo, aho Micky yakunze kugaragaza ko Nyambo ari inshuti ye magara kandi ko yamubaye hafi.
Gusa ibintu byatangiye guhinduka ubwo Nyambo yambikwaga impeta y’urukundo n’umugabo we Richard,muri uwo muhango, Micky ntiyahagaragaye .
Icyo gihe abantu ntibabihaye umwanya munini, kuko byasobanuwe ko uwo muhango wari wateguwe n’umugabo wa Nyambo, akaba atari asanzwe aziranye na Micky ku buryo yari kumutumira.
Micky na we icyo gihe yavuze ko ibyo atabitindaho, ahubwo agaragaza ko aramutse atumiwe mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko, yazawitabira.
Icyakora, ubwo Nyambo yasezeranaga imbere y’amategeko, Micky na bwo ntiyahagaragaye. Icyo gihe bamwe babihuje n’uko Micky yari atwite inda y’imvutsi, bityo akaba atari kubasha kwitabira uwo muhango.
Mbere y’uko Nyambo akora ubukwe, ubwo bombi bari bakibanye neza, Micky yari yaratangaje ko azamutwerera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, agaragaza ko yabitewe n’uko Nyambo ari inshuti ye kandi akaba yaramubaye hafi.
Gusa ubwo Nyambo yari amaze gukora ubukwe, Micky ntiyagaragaye mu bari bamutwerereye, bituma benshi bibaza icyabaye kuri ya miliyoni yari yarasezeranyije.
Mu kiganiro Micky yagiranye na MIE Empire, yeruye avuga ko Nyambo atigeze amutumira mu bukwe bwe, bityo na we atigeze amutwerera.
Micky yagize ati: “None se ko atantumiye nari kuyimutwerera gute?… Umbwire nkwereke amafaranga mfite kuri telefone, umbwire ko ayo mafaranga nyabuze.”



