
Impaka ku myambarire y’abagore n’abakobwa, cyane cyane abitabira ibirori, zongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, na Alliah Cool bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugarukwaho cyane ikibazo cy’imyambarire y’abakobwa n’abagore bitabira ibirori bitandukanye.
Ibi byongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, abakobwa benshi bari bitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz Experience basubijwe mu rugo, basabwa kujya guhindura imyambaro bakikwiza mbere yo kongera kwinjira mu gitaramo.
Abari bashinzwe umutekano ntibemereraga kwinjira muri iki gitaramo umuntu wambaye imyenda migufi cyane cyangwa igaragaza bimwe mu bice by’umubiri bifatwa nk’iby’ibanga, bityo abari bafite iyo myambaro bagasabwa kujya kuyihindura.
Ibi byakurikiwe n’impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye iki cyemezo mu gihe abandi bavuze ko bidakwiye kugena ibyo umuntu agomba kwambara.
Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, ni umwe mu bagaragaje ko badashyigikiye igitekerezo cyo kubwira umugore cyangwa umukobwa ibyo akwiriye kwambara.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Pamela yavuze ko imyambarire y’umugore idakwiye kuba impamvu yo kumugenzura, kumutera isoni cyangwa kumuhutaza.
Ati: “Umubiri w’umugore si ubutumire bwo kugenzura. Nta mugore ukwiye kubwirwa ibyo yambara nta n’ukwiye guhohoterwa, kugira isoni cyangwa ubwoba kubera imyambarire. Dushobora guha agaciro, tukubaha n’umuco ariko hadashyizweho amategeko ku mibiri y’abagore, mureke turinde abagore aho kubahana.”
Yakomeje agira ati: “Icyo umugore ahisemo kwambara nticyakasobanuye uko agomba gufatwa. Kwikwiza ni amahitamo, ntabwo ari ikintu wahatirwa utewe ubwoba cyangwa uhohotewe. Mu gihe imyambarire ibaye impamvu yo guhohotera abagore, turarinda abantu batari bo tunacecekeje abatari bo. Turinde abagore.”
Ku rundi ruhande, Alliah Cool ntiyemeranya n’igitekerezo cya Pamela, ahubwo we avuga ko kwambara umuntu akikwiza bitamubuza kuba mwiza.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Alliah Cool yavuze ko abantu bakwiye kubahiriza ibyo igihugu, ababyeyi n’Imana bifuza ku myambarire.
Ati: “Ese twambaye tukikwiza nk’uko Igihugu, ababyeyi n’Imana babishaka twapfa ba Nyampinga beza? N’ubundi ko ibyo kwisaza ntacyo bihindura ko ari twe tugomba guhinduka mu myambarire? Imyambarire ntigomba gukuraho indangagaciro, icyubahiro, ibiranga umugore cyangwa igihugu.”
Ibi bitekerezo byombi byongeye kubyutsa impaka ku ruhare rw’umuco, indangagaciro n’ubwisanzure bw’umuntu mu guhitamo imyambaro, cyane cyane mu gihe cy’ibirori n’ibitaramo bikomeye.
Mu 2025, Perezida Paul Kagame na we yigeze kunenga imyambarire y’abakobwa bambara imyenda igaragaza umubiri cyane bakajya ku karubanda.
Perezida Kagame yavuze ko nk’abayobozi batakwemera ko iyo myitwarire ikomeza, ashimangira ko mu gihe umuryango nyarwanda ukomeza kurera abana, hakwiye no kubahirizwa indangagaciro zawo.


