
Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yahishuye ko amaze imyaka 10 nta mukobwa akundana na we, avuga ko urukundo aherukamo rwabaye mu 2016.
Papa Sava yavuze ko muri icyo gihe yari atangiye kwamamara cyane, ndetse aza kubona ko urukundo rushobora kumubera imbogamizi mu rugendo rwe rwa sinema.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Kiss FM, Papa Sava yagize ati: “Urukundo rwa nyuma mperukamo nduheruka muri 2016, natangiye kwamamara cyane mbona harimo kuza ibindi bintu mpitamo kubireka.”
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko kimwe mu byatumye akomeza kuba kure y’urukundo ari akazi kenshi ko kwandika no gutegura filime, kuko ibyo bikorwa bimusaba igihe kinini.
Papa Sava kandi yavuze ko atigeze agorwa no kwibagirwa urukundo aherukamo, kuko akenshi aba ahugiye mu bikorwa bya sinema.
Kugeza ubu, Papa Sava akomeje gushyira imbaraga mu mwuga wo gukina no gutegura filime, mu gihe abakunzi be bakomeje kwibaza igihe azongera kugira umukunzi cyangwa agafata icyemezo cyo gushaka.



