
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Davido, yatangaje ko ari we muntu wa mbere wamenye umuhanzi akaba n’umutunganya muzika Maleek Berry, mbere y’uko benshi bamumenya binyuze kuri Wizkid.
Davido yabivugiye mu kiganiro yagiranye na +44 Podcast, aho yavuze ko yamenyanye na Maleek Berry i London, ndetse ashimangira ko ari we muntu wa mbere wamumenye hagati ye na Wizkid, nubwo benshi babifata ukundi.
Mu mashusho y’iki kiganiro yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Davido yagize ati: “Ninjye wabanje kumumenya kuko twahuriye i London ubwo nahungaga mu rugo. Icyo gihe nari kumwe na Maleek Berry. Mumubaze, ndi umuntu wa mbere wamenye Maleek Berry.”
Aya magambo ya Davido yongeye kwibutsa abantu amateka y’imibanire hagati ye na Maleek Berry ndetse n’umubano wa Maleek Berry na Wizkid, kuko uyu mutunganya muzika azwiho kuba yarakoranye na Wizkid mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.
Ibyo Davido yatangaje byatumye abantu bongera kwibaza ku mateka y’abahanzi batatu, cyane cyane ku ruhare Maleek Berry yagize mu rugendo rw’umuziki wa Wizkid ndetse n’uko yamenyanye n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria.



