
Umwami Harald V wa Norvège yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, afite imyaka 89, nk’uko Ingoro y’Umwami yabitangaje.
Harald V yari amaze imyaka irenga 35 ku ngoma, aho azibukirwa ku kuvugurura imikorere y’ubwami, kubwegereza abaturage no gushyira imbere gukorera mu mucyo.
Harald V yabaye Umwami wa Norvège kuva mu 1991, akaba yari umwe mu bami bamaze igihe ku ngoma ku mugabane w’u Burayi. Yari azwi nk’umwami wagiye ahuza imikorere y’ubwami n’impinduka z’imibereho y’abaturage, ashyira imbere gukorera mu mucyo no guteza imbere ubumwe bw’Abanya-Norvège.
Ubuzima bwe
Harald V yavutse mu 1937. Mu 1940, ubwo u Budage bwateraga Norvège, Harald yajyanye na nyina na bashiki be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe sekuru, Haakon VII, na se, igikomangoma Olav, berekezaga i Londres.
Yagarutse muri Norvège mu 1945, nyuma akomeza amashuri i Oslo ndetse no muri kaminuza ya Oxford.
Harald yari azwi cyane kandi kubera gukunda gutwara ubwato. Yahagarariye Norvège mu mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 1964, Mexico mu 1968 na Munich mu 1972. Yakomeje uyu mukino n’igihe yari amaze kuba umwami, ndetse atsindira amarushanwa yo ku rwego rw’u Burayi n’isi.
Urukundo rwe na Sonja rwamaze imyaka icyenda rutemerwa
Mu buzima bwe bwite, Harald yaharaniye urukundo rwe na Sonja Haraldsen, umukobwa w’umucuruzi wo muri Oslo.
Yamaze imyaka icyenda ahanganye na se, Olav, wangaga ko yashyingiranwa na Sonja kubera ko atakomokaga mu muryango w’abami. Amaherezo se yaje kubyemera, bashyingiranwa ku wa 29 Kanama 1968.
Babyaranye abana babiri, Märtha Louise na Haakon, uyu akaba ari we wasigariye se nk’umusimbura ku ngoma.
Umwami wegereye abaturage
Amaze kuba umwami, Harald yafunguye zimwe mu ngoro z’umuryango w’ibwami kugira ngo abaturage bazisure, anashyigikira gutangaza imikoreshereze y’amafaranga akoreshwa n’ingoro.
Yagiye ashimangira ko ubwami bugomba guhuza n’impinduka z’ibihe, ashyigikira ukwihanganirana, ubumwe bw’abaturage no kurengera ibidukikije.
Mu 2011, nyuma y’ibitero byagabwe i Oslo no ku kirwa cya Utøya, Harald yabaye umwe mu bimenyetso by’ubumwe bw’Abanya-Norvège.
Ubutumwa bwe bwo guhamagarira abaturage gutuza, kwihanganirana no kurinda demokarasi bwagize uruhare mu kongera icyizere n’icyubahiro yari afitiwe n’abaturage.
Yitabye Imana asiga Haakon
Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Umwami Harald yagiye ahura n’ibibazo by’ubuzima, bituma umuhungu we Haakon amusimbura inshuro nyinshi mu nshingano z’ubwami.
Nubwo hari ibihe byagiye bivugwa ko ashobora kuva ku ngoma, Harald yakomeje inshingano ze kugeza ku ndunduro.
Yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu mu bitaro bya Kaminuza bya Oslo, asiga umuhungu we Haakon nk’umusimbura ku ngoma.






