Mbere y’uko element_eleeeh ashyira hanze indirimbo “Ayayaah” yumvwaga n’ababarirwa mu bihumbi 110 kuri Spotify, ku itariki nk’iyi muri Gicurasi yumvwaga n’ibihumbi 227.
Element uri kumvwa n’abarenga ibihumbi 265.6 kuri ubu, ukwezi kurashize nta muhanzi wundi mu Rwanda uramukura kuri uyu mwanya yarafashe bwa mbere.
Uyu muhanga mu gucura injyana z’umuziki ndetse akanaririmba imibare ye yatangiye kuzamuka cyane kuri Spotify nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo “Ayayaah” yakoranye na Bien Aime na Joshua Baraka.
Nubwo bimeze bitya byari byitezwe ko Element azuza ibihumbi 300 by’abumva ibihangano bye kuri Spotify mu buryo bwa buri kwezi, gusa nyiyigeze abigeraho.







