
Korali Rehoboth Choir Gisenyi ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Mbugangari mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ngwino Kwa Yesu (Uwiteka ni We Mbaraga Zacu)”, igamije kwibutsa abantu ko uburuhukiro nyakuri buboneka muri Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo ni iya kabiri kuri Album ya kane iyi korali iri gutegura, igizwe n’indirimbo umunani (8), ikaba yitwa “Nabonye Urukundo”. Ije ikurikira indi ndirimbo yari yasohotse mbere na yo yitiriwe iyi Album.
Rehoboth Choir Gisenyi ni itsinda ry’abaririmbyi biyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, bakabikora mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho kwegera Imana no kuyimenya.
Mu gusobanura igitekerezo cyabateye gukora indirimbo “Ngwino Kwa Yesu”, abaririmbyi bagaragaje ko bayihimbye nyuma yo kubona abantu benshi bahanganye n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, bananiwe n’imitwaro y’isi.
Bavuga ko basanze ubutumwa bw’ingenzi bakwiye kugeza kuri abo bantu ari ukubibutsa ko uburuhukiro nyakuri butaboneka ahandi, ahubwo buboneka muri Yesu Kristo, ari na we ushobora kubaruhura no kubagarurira ibyiringiro.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo burahamagarira buri wese ufite ibimuremereye, uwacitse intege cyangwa uri mu bihe bikomeye, kwegera Yesu Kristo kuko ari we byiringiro bidakoza isoni.
Iyi korali kandi ishaka kwibutsa abantu ko badakwiye kwiheba mu gihe bahuye n’ibigeragezo, kuko bafite Umurengezi n’Umucunguzi ushobora kubatabara.
Mu butumwa bwayo, Rehoboth Choir Gisenyi ishimangira ko nta muntu wiringira Yesu Kristo ngo akorwe n’isoni, cyangwa ngo amwiyambaze abure gutabarwa no kubona uburuhukiro.
Binyuze muri “Ngwino Kwa Yesu”, iyi korali irashishikariza abantu bose kurekera Yesu imitwaro yabo, bakamugana bafite icyizere cy’uko ari we soko y’imbaraga, amahoro n’uburuhukiro.
Kwamamaza Album “Nabonye Urukundo” binyuze mu ndirimbo zitandukanye ni urugendo Rehoboth Choir Gisenyi ikomeje, aho iyi ndirimbo nshya ibaye indi ntambwe mu kugeza ku bakunzi bayo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.Ngwino Kwa Yesu”,
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA REHOBOTH CHOIR YISE NGWINO KWA YESU



