
Nsanzimana Emmanuel uzwi nka MC Rwamasimbi, amaze imyaka isaga 10 mu mwuga wo kuyobora imisango y’ubukwe. Yatangiriye ku gukorera ubuntu mu bukwe bw’abaturanyi, aza kugera ku rwego ubu ahembwa hagati ya 250.000 Frw na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bitewe na serivisi umukiriya akeneye.
MC Rwamasimbi avuga ko kuri ubu ayobora ubukwe nibura bune mu kwezi, nubwo uyu mubare ushobora kwiyongera bitewe n’ibihe. Mu bakiriya be harimo abatuye mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga, benshi bamumenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yavukiye ahahoze ari Zaire, akurira i Nyamagabe. Yize amashuri abanza kuri Kiyumba Primary School, ayisumbuye ayakomereza muri GS St Nicolas Cyanika (LKK), nyuma yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho yahisemo amasomo ya Linguistics and Literature.
Mbere yo kumenyekana mu kuyobora ubukwe, yari afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye mu njyana ya Rap, aho yakundaga cyane Riderman. Yagerageje gukora umuziki ariko abura ubushobozi bwo kuwukomeza, bituma ashakisha undi mwuga yakuramo amafaranga.
Ni bwo yahisemo kuyobora ubukwe, umwuga avuga ko yakundaga kandi utamusabaga igishoro kinini, ahubwo ukamusaba kumenya kuvuga, kugira ikinyabupfura no kwitwara neza.
Yatangiriye ku gukorera ubuntu
Urugendo rwe rwatangiye mu 2016, ubwo yajyaga mu bukwe bw’abaturanyi agiye kuvugamo inka. MC wari uteganyijwe ntiyaboneka, maze Rwamasimbi yiyemeza gufasha abari aho kuyobora imisango.
Nubwo atari afite ubunararibonye buhagije, yemeye inshingano, aho yagize ibyo atamenya akegera abasaza bari aho kugira ngo bamufashe. Ubukwe bwarangiye neza, biba intangiriro y’urugendo rwe muri uyu mwuga.
Ati: “Natangiye nkorera ubuntu mu 2016, kuko nabikundaga kandi nkabona ko uyu mwuga udasaba igishoro kinini. Icyo nari mfite ni ubupfura no gukunda ibyo nkora.”
Mu 2017, amaze hafi umwaka akora ku buntu, yatangiye kujya ahembwa amafaranga ari hagati ya 3.000 Frw na 6.000 Frw ku bukwe. Icyo gihe cyabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo guhindura impano umwuga.
Kaminuza na Radio Salus byamufashije kumenyekana
Mu 2019, ubwo yari ageze muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, yatangiye guhura n’abantu benshi ndetse n’amahirwe mashya. Icyo gihe amafaranga yahembwaga yiyongereye agera hagati ya 50.000 Frw na 100.000 Frw ku bukwe.
Mu 2021, yabonye andi mahirwe kuri Radio Salus, aho yatangiriye nk’umunyamakuru nyuma yo gusaba kuhakorera imenyerezamwuga. Nubwo yategereje amezi atandatu kugira ngo ahabwe igisubizo, amaherezo yarakiriwe, atangira gukora mu biganiro by’umuco birimo ‘Inkera Nyarwanda’.
Avuga ko gukorera kuri iyi radiyo byamufashije kumenyekana, kumenyana n’abantu benshi no kubona abakiriya bashya.
Uko imyaka yagiye ihita, yagiye yagura serivisi atanga, aho usibye kuyobora imisango y’ubukwe, anavuga inka, agategura gahunda z’ibirori ndetse agahuza abageni n’abatanga serivisi zitandukanye zikenerwa mu bukwe.
Ubu ahembwa kugeza kuri miliyoni Frw
Kuri ubu, MC Rwamasimbi avuga ko amafaranga ahembwa ku bukwe ari hagati ya 250.000 Frw na miliyoni imwe, bitewe n’ibyo umukiriya amusaba.
Abakiriya benshi bamugeraho banyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook, TikTok, X na LinkedIn, aho akoresha izina rya MC Rwamasimbi mu kumenyekanisha ibikorwa bye.
Avuga ko mu byamufashije kugera kuri uru rwego harimo kubahiriza igihe, ubunyangamugayo no kugira umwihariko mu kazi ke. Asobanura ko kuyobora ubukwe bidakwiye kuba ugukoresha amagambo menshi gusa, ahubwo bisaba kumva ibyifuzo by’abageni no gutuma gahunda y’umunsi igenda neza.
Uyu mwuga avuga ko wamufashije kwiyubaka no gutera imbere mu buzima, ndetse ukaba waramubereye isoko y’amikoro.
Ku rubyiruko rwifuza gutangira umwuga wo kuyobora ibirori, arugira inama yo kudatinya gutangirira hasi, gukunda ibyo rukora no kwigira ku babanjirije, ariko rukagira n’umwihariko warwo.
Ati: “Inama nagira abato ni ugukunda uyu mwuga, ukigira ku bakubanjirije, ariko ukagira n’umwihariko wawe ubwawe, kuko ari wo ugutandukanya n’abandi.”





