
Korali Hyssop ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Itorero rya Karama, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nta Rindi Zina”, igamije kwibutsa abantu ko agakiza, ihumure n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho bibonerwa muri Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo nshya ije ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abantu bacitse intege, kubibutsa imbaraga ziri mu izina rya Yesu no kubashishikariza kumwizera mu bihe byose banyuramo.
Mu kiganiro na 3DTVRWANDA, Clarisse Ingabire, uyobora Korali Hyssop, yasobanuye impamvu bahisemo kwita iyi ndirimbo “Nta Rindi Zina”, avuga ko bashakaga kugeza ku bakunzi ba muzika ubutumwa bushingiye ku Byanditswe Byera.
Yagize ati: “Ubutumwa twifuza kugeza ku bakunzi ba muzika ari na bwo bwaduteye kwita iyi ndirimbo Nta Rindi Zina, ni uko nta rindi zina ryahawe abantu ngo bakirizwemo uretse izina rya Yesu.”
Clarisse Ingabire yavuze ko iyi ndirimbo itaturutse ku buhamya bwihariye, ahubwo ko igitekerezo cyayo cyari ugushimangira no kwibutsa abantu icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku izina rya Yesu, kugira ngo abazayumva babone ihumure.
Yasobanuye ko izina rya Yesu rifite imbaraga, kuko ari muri ryo abantu babonera agakiza, bakaruhuka, bakabona kunesha ibibaremereye ndetse n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Yakomeje avuga ko iyi ari inkuru y’ibyiringiro igenewe cyane cyane abantu bacitse intege, kugira ngo barebe kuri Yesu, bamwizere kandi bamusabe kubagirira neza.
Ku bijyanye n’ubutumwa Korali Hyssop yifuza kugeza ku bantu binyuze mu ndirimbo zayo, Clarisse Ingabire yavuze ko kuramya Imana bitagarukira gusa ku kuririmba, ahubwo ko bigomba kugaragarira mu mibereho ya buri munsi.
Yagize ati: “Kuramya si ukuririmba, ahubwo ni ukubaho ubuzima bunezeza Imana. Twifuza ko uzayumva wese yafungurira umutima Yesu, akamuha agakiza, akamuhindura umwana w’Imana.”
Korali Hyssop ifite icyerekezo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ikabikora binyuze mu ndirimbo ndetse n’ivugabutumwa mu buryo butandukanye.
Iyi korali igizwe n’abaririmbyi 50, ikaba ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Itorero rya Karama.
Mu gusoza, Clarisse Ingabire yavuze ko abakunzi ba Korali Hyssop bakwiye gukomeza kuyikurikira, kuko ibategurira izindi ndirimbo nyinshi zizajya hanze mu minsi iri imbere.
Indirimbo “Nta Rindi Zina” yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyireba no kuyumva.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YISE KORALI HYSSOP



