
Byiringiro Lague wahoze akinira ikipe ya Police FC yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bari kumwe muri Guest House, nyuma y’uko yanze icyifuzo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibi byabereye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026.
Amakuru avuga ko, avuga ko Byiringiro Lague yahamagaye uyu mukobwa ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahura. Nyuma yaho, bombi bahuriye muri Guest House.
Bivugwa ko bakimara guhura basangiye amafunguro n’ibyo kunywa. Icyakora, mu masaha y’ijoro, Byiringiro yasabye uyu mukobwa ko baryamana, ariko arabyanga amusobanurira ko atari cyo cyari cyamuzanye.
Nyuma y’uko batumvikanye kuri icyo cyifuzo, Byiringiro Lague akekwaho gukubita uyu mukobwa no kumukomeretsa. Ibyo byatumye uyu mukobwa atabaza inzego z’umutekano.
Polisi yahise itabara, Byiringiro Lague arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, aho afungiye mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje.
Kugeza ubu, Byiringiro Lague aracyakekwaho ibyo bikorwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
Ivomo: Umuseke






