
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2026, Itorero Inganzo Ngari rizakora igitaramo cyiswe ‘Umurage w’Intore’ kizabera muri BK Arena.
Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko igitekerezo cyo kurishinga cyaje mu 2005 gusa rishingwa mu 2006, ari urubyiruko rwashakaga ko umuco nyarwanda wahabwa agaciro ku buryo uwa banyamahanga utamira uwacu.
Uyu munsi wa none mu gihe bizihiza imyaka 20 bigisha ndetse basakaza umuco wa Kinyarwanda mu mbyino no kuririmba, bateguye igitaramo “Umurage w’Intore”.
SOMA:Imyaka 12 y’Itorero Intayoberana yahuye n’igitaramo Gira u Rwanda
Iri torero rifite kandi intego yo gufatanya n’Abanyarwanda bose muri rusange, n’ubuyobozi bw’igihugu mu kwigisha uyu muco abakiri bato.
Dore uko wagura itike ikwinjiza mu gitaramo “Umurage w’Intore”, wanyura ku rubuga ticqet.rw cyangwa ugakanda *513*1*02# kuri telefoni yawe.






