
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yavuze ku bakobwa n’abandi bitabiriye igitaramo “Diamond Platnumz Experience” ariko bakabuzwa kwinjira kubera imyambarire yabo, asaba ko umuco n’imyambarire bihuzwa n’igihe ndetse n’iterambere ry’inganda ndangamuco.
Iki gitaramo cyabereye muri Parking ya BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, kirangira mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026.
“Diamond Platnumz Experience” cyari cyateguwe mu rwego rwo kwakira no guha umwanya umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz. Ku rubyiniro kandi hagaragaye abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Nubwo iki gitaramo cyari cyitezweho umuziki n’imyidagaduro, kimwe mu byavugishije abantu cyane ku mbuga nkoranyambaga ni ikibazo cy’abakobwa ndetse n’abandi bitabiriye igitaramo bakabuzwa kwinjira bitewe n’imyambarire yabo.
Amafoto n’amashusho y’abasubijwe inyuma kubera imyambaro bari bambaye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma iki kibazo kiba kimwe mu byiganje mu biganiro byakurikiye igitaramo.
Mutesi Jolly, umwe mu bakunze kugira uruhare mu biganiro birebana n’urubyiruko, umuco n’imyidagaduro, na we yagaragaje uko abona iki kibazo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Jolly yavuze ko indangagaciro z’umuco zitagomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bukakaye butita ku gihe, ahantu ndetse n’imiterere y’igikorwa abantu bitabiriye.
Yagaragaje ko imyumvire y’umuco ishyirwa mu bikorwa mu buryo bukakaye cyane ishobora kutajyana n’isi iri guhinduka ndetse n’imiterere y’inganda ndangamuco z’iki gihe.
Jolly yavuze ko ikibazo cy’imyambarire, umuco n’iterambere ry’inganda ndangamuco kidakwiye gufatwa nk’impaka zo kumenya gusa ibyo umuntu yemerewe cyangwa atemerewe kwambara.
Ahubwo, yavuze ko hakwiye kurebwa imyambarire ikwiye bitewe n’aho umuntu ari, igikorwa arimo ndetse n’igihe kiriho.
Mutesi Jolly yavuze ko kuba sosiyete ifite indangagaciro zishingiye ku cyubahiro n’imyitwarire myiza bidakwiye guhita bisobanura ko abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli bamburwa umwanya wo guhanga no kwigaragaza.
Yasobanuye ko buri gihugu gikwiye kugira indangagaciro zacyo, kuko zigira uruhare mu kukiranga, kubungabunga umurage w’umuco no gukomeza ubumwe bw’abaturage.
Ariko kandi, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gishyira imbere inganda ndangamuco rukwiye kumva ko imyambaro n’imideli ari bimwe mu bigize ubukungu bushya, kuko bitanga umwanya wo guhanga udushya, gukora ubucuruzi no guhanga imirimo.
Jolly ati: “Sosiyete ishobora gukomeza kurinda indangagaciro, icyubahiro n’imyitwarire myiza, ariko ikareka abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli bakagira umudendezo wo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza.”
Yavuze ko ibi ari ingenzi cyane ku gihugu gifite intego yo guteza imbere inganda ndangamuco, kuko imyidagaduro, imideli n’ibindi bikorwa byo guhanga bishobora kuba isoko y’akazi n’amahirwe y’ubucuruzi.
Mutesi Jolly yavuze ko igihe imyambarire ihuye n’ibibazo by’imyitwarire iboneye mu ruhame n’ibyo sosiyete yemera, hakwiye kubaho amabwiriza yumvikana kandi yubahirizwa.
Ariko yavuze ko amabwiriza akabije cyangwa abuza abantu umudendezo ku buryo budakenewe ashobora kubangamira ubuhanzi, guca intege abakora mu bijyanye n’imideli no kugabanya amahirwe ari mu nganda ndangamuco.
Yasoje avuga ko mu gihe isi iri kugenda ihinduka kandi igahuza imico itandukanye, gushyiraho imyumvire ikakaye cyane ku bijyanye n’umuco bishobora kutaba igisubizo gihamye.
Yavuze ko icy’ingenzi ari ukubaka uburinganire hagati y’indangagaciro z’umuco n’uburyo abantu bo muri iki gihe bashaka kwigaragaza.
Kuri Jolly, ubwo buryo bushobora gufasha sosiyete gukomeza kubungabunga umuco ariko ikanateza imbere ubuhanzi, imideli n’ubukungu bushingiye ku guhanga.
Ibi Mutesi Jolly yabivuze mu gihe ikibazo cy’imyambarire cyagarutsweho cyane nyuma ya “Diamond Platnumz Experience”, aho bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko babujijwe kwinjira kubera imyenda bari bambaye.
Iki kibazo cyongeye gutuma hibazwa aho umupaka uri hagati y’indangagaciro z’umuco, imyitwarire ikwiye ahantu runaka n’ubwisanzure bw’umuntu bwo kwigaragaza, cyane cyane mu bikorwa by’imyidagaduro bikurura abantu bafite imyumvire n’imyambarire bitandukanye.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko imyitwarire ibonwa nk’idakwiye mu tubari, utubyiniro, mu bitaramo no mu bindi bibuga by’imyidagaduro itazongera kureberwa nk’ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko n’abategura ibirori ndetse na ba nyiri aho bibera bashobora kubibazwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho ku wa 8 Kanama 2026, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanaga abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye.
Yavuze ko abantu bakodesha inzu zikorerwamo ibirori, utubari n’utubyiniro, hakabera ibikorwa Polisi ibona nk’ibidakwiye, na bo bazajya babibazwa.
Ati: “Abacuruza utubari, utubyiniro… imyitwarire mibi y’abantu bari aho bazayibazwa na bo kuko ntabwo tuzagira abantu bari aho b’ibyomanzi batwawe n’ikintu cyiswe gutwika.”
ACP Rutikanga kandi yavuze ko Polisi izakorana n’abategura ibitaramo, aba-DJ n’abandi bafite uruhare mu myidagaduro kugira ngo imyitwarire nk’iyo igabanuke.
Yagize ati: “Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myitwarire ntabwo ikenewe mu Rwanda.”
Ibi bivuze ko Guverinoma ishaka kwimura ikibazo cyo kureba gusa uwagaragaje imyitwarire idakwiye, ahubwo hakarebwa n’uruhare rw’uwateguye igikorwa cyangwa nyir’ahantu icyo gikorwa cyabereye.
Miss Mutesi Jolly yavuze ko sosiyete ishobora gukomeza kubahiriza no kurinda indangagaciro zayo zijyanye n’icyubahiro n’imyitwarire ikwiye, ariko ibyo ntibikwiye kubuza abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli kugira ubwisanzure bwo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza uko babona bikwiye.



