
Rurangirwa Ben wamamaye cyane muri filime Nyarwanda yitwa ‘Umuturanyi’, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Byukusenge Fabiola.
Uyu mukinnyi ukunzwe muri sinema Nyarwanda, yasezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinyinya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026.
Rurangirwa Ben na Byukusenge Fabiola basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe ubukwe bwabo buzaba tariki ya 29 Kanama 2026, aho buzabera i Ndera.
Rurangirwa Ben yagaragaye muri filime ‘Sometimes in April’, imwe mu zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yanakinnye muri filime yitwa ‘Romeo & Juliet’.
Mu myaka yashize, Rurangirwa Ben yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe, zirimo ‘Mindset’, ‘The Hustler’, ‘Choices’, ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’, ‘Ibihe n’Abantu’, ‘Umuturanyi’, ‘Icyaremwe Gishya’, ‘My Heart’, ‘Urugo Rwanjye’, ‘My Daughter’, ‘My Husband’, ‘Igihome’, ‘Isezerano ry’Ikinyoma’, ‘Kure y’Urukundo’, ‘Inzigo’, ‘Inzira y’Umusaraba’ n’izindi nyinshi.



