
Ku munsi w’ejo washize ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ikipe y’Igihugu y’Abari n’Abatega r’Ugori y’Umukino w’Intoki wa Volleyball yatangiye umwiherero ubafasha kwitegura igikombe cya Afurika(Africa Nations Championship).
Uyu mwiherero uri kubera muri NPC Gymnasium, aho aba bakinnyi bari kwitegurira igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Aba bakinnyi bageze mu mwiherero nyuma y’igihe gito umutoza Frédéric Guérin utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Volleyball ahamagaye abakinnyi 20 b’agateganyo bagomba kwerekeza mu mwiherero bitegura igikombe cya Afurika. Muri uru rutonde ruriho abakinnyi 20 niho hazavamo abakinnyi ntakuka bazerekeza mu gihugu cya Kenya.
Aba bakinnyi bahamagawe ubwo bageraga mu mwiherero batunguye abantu benshi kubera uburyo bari bambaye neza mu buryo wabonaga ko bubereye ijisho.
AMAFOTO:








AMASHUSHO:






