
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026, ikipe ya Rayon sports yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0, ku munsi wayo w’igikundiro wari witabiriwe n’abafana bayo benshi bari buzuye Sitade.
Ni umukino wabimburiwe n’ibirori by’umunsi w’igikundiro (Rayon day) byabereye kuri Sitade ya Kigali Pele.
Ni umukino wakereweho iminota mike kuko byari biteganijwe ko uza gutangira ku isaha ya sa Kumi n’ebyiri n’igice ariko ukaba wakereweho gato.
Ni umukino watangiye amakipe yombi ahabwa amahirwe yogutsinda angana kuko hatari hazwi neza imikinire y’abakinnyi baya makipe yombi kuko yose yiyubatse yongeramo abandi bakinnyi.
Ku munota wa 3 w’umikino wari uhagije kugirango Issa Djiguiba wa Rayon sports abe maze gushota igiti cy’izamu (poto), mu minota 10 ya mbere mu mukino Rayon sports niyo yari yihariye umupira cyane.
Ku munota wa 13 Issa Djiguiba wa Rayon sports yongeye kuzamukana umupira yinjira muri box ariko yipasa umupira muremure ufatwa nabamyugariro ba Gor Mahia umupira bawushyira muri Koruneri nayo itagize icyo itanga.
Ku munota wa 25 Boris Gbenou wa Rayon sports yagonganye n’abakinnyi ba Gor Mahia bimuviramo kuvunika ndetse anahita asimburwa na Elie Tatou.
Ikipe ya Gor Mahia kuva ku munota wa 27 yatangiye kwataka cyane izamu rya Rayon sports, byaje kuvamo umupira w’umutungurano watewe umuzamu wa Rayon sports ariko akora Save idasanzwe umupira awushyira muri koruneri nayo itagize icyo itanga.
Iminota 45 isanzwe y’igice cya mbere yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa maze umusifuzi Rulisa Patience wari uyoboye umukino yongeraho iminota 4.
Ku munota wa 3 w’inyongera Nizeyimana Mubaraka yahaye umupira mwiza Atisso kojjo wa Rayon sports maze ahita ashyira murucundura. Igice cya mbere kirangira Rayon sports ibonye igitego kimwe.
Rayon sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka aho umutoza Haringingo utoza Rayon sports yageragezaga abandi bakinnyi yari afite ku ntebe y’abasimbura abaha umwanya wo gukina.
Ku munota wa 60 Rayon sports yabonye kufura yari iri muruhande rw’ibumoso ariko Elie Tatou ayiteye ayitera hanze y’izamu.
Gor Mahia yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe na Rayon sports ariko ntibyayihira.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Rayon sports igifite igitego kimwe k’ubusa, umukino kugirango urangire hongeweho iminota 6 ari nayo yavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon sports cyabonetse ku munota wa 5 winyongera. Ni igitego cyatsinzwe na Ndikumana Fabio ku mupira mwiza yari ahawe na rutahizamu Khameni Junior nyuma y’uko yari amaze gucenga myugariro wa Gor Mahia.
Umukino warangiye Rayon sports itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon sports yahise ashyikirizwa igikombe cyayo cyo kumunsi w’igikundiro, ni igikombe yegukanye bwa mbere kuva yagishyiraho mu 2024 cyengukanwe na Azam FC yo muri Tanzania itsinze Rayon sports igitego 1-0, 2025 cyegukanwe na Yanga Africans itsinze Rayon sports ibitego 3-1.
Rayon sports na Gormahia zikinnye uyu mukino wa gicuti ziri kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu Rwanda mumpera za Nyakanga.










