
Ikipe ya Rayon sports ikunzwe n’abatari bake yasinye amasezerano y’imyaka itanu n’igice na Bak ya Kigali BK.
Ni amasezerano yasinywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuri Sitade Amahoro, ni amasezerano y’imyaka itanu n’igice.
Iyi bank izajya iha Rayon sports miliyoni 400 zishobora no kugera kuri miliyali 1 y’amafaranga y’urwanda buri mwaka bitewe n’uko abakunzi ba Rayon sports bazaba bitabiriye serivise z’iyi bank, iyi bank izajya igaragara imbere ku mwambaro wa Rayon sports kuko kuri ubu niwo muterankunga mukuru wa Rayon sports ndetse ikazajya ifasha Rayon sports igihe yasohokeye u Rwanda mu mikino ny’Afurika.
Igice kivugwa muri aya masezerano cyamaze gukoreshwa na Rayon sports kuko bank ya Kigali mu mpera za season ishize yahaye Rayon sports miliyoni 170 Frw zo kuyifasha gukemura bimwe mu bibazo yari ifite.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abanyuze muri Rayon sports ari abayobozi mu nzego zitandukanye zayo aribo Paul Muvunyi ,GacinyaChance Denis, Dr Rwagacondo,Dr Norbert, Lambert Makuruki, Ferdinand Manifer, Furahas, Fredy, Hadji Kanyabugabo,Vital, Martin Rutagambwa, Claver,Vivens.
Ku isonga ry’ubu bufatanye hari serivisi za Gikundiro, zigizwe na konti n’amakarita bya banki byashyizweho by’umwihariko bishyiriweho abafana ba Rayon sports
arizo: Konti isanzwe ya Gikundiro, Konti y’ubucuruzi ya Gikundiro, Konti yo kuzigama ya Gikundiro ndetse n’Amakarita ya Gikundiro (Classic, Platinum na Signature).
Ni umuhango wabaye Bank ya kigali ihagarariwe na Desire Rumanyika, naho Rayon sports yari ihagarariwe na Murenzi Abdlah aho we yavuze ko yifuza ko iyi mikoranire na bank ya Kigali yaba iya burundu.
Rayon sports ntabwo ari bank ya Kigali gusa imaze gusinyana nayo kuko imaze gusinyana n’abandi baterunkunga barimo Jayrutty, Skol bavuguruye amasezerano ndetse na Airtel.








