
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’“ibyuma”, ahubwo rukitabira siporo kugira ngo rwubake umubiri n’ubwonko.
Mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Mukazayire yagize ati: “Reka kunywa icyuma, ahubwo terura icyuma!”
Yaherekeje ubu butumwa n’amashusho amugaragaza ari muri gym akora imyitozo ngororamubiri.
Mukazayire yavuze ko siporo ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kongera ubushobozi bwo gukora no gutekereza neza.
Ati: “Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi nta kiruta siporo kuri iyo ngingo.”
Yashishikarije urubyiruko kugira intego no guharanira gutera imbere mu byo rukora, agaragaza ko siporo ari imwe mu nzira zo kwiyubaka no kugera ku ntego.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko na we akora siporo, agaragaza intambwe amaze gutera mu myitozo ngororamubiri, aho yavuze ko yavuye ku biro 12 akagera ku biro 14.
Ubu butumwa yabutanze mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira umuco wo gukora siporo no kwirinda ibishobora kubangamira ubuzima bwabo.






