
Umutoza Mukuru wa Sunrise FC, Banamwana Camarade, yanenze uburyo hatoranywa abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Rwanda Premier League, avuga ko hari igihe amakipe akomeye ahabwa umwanya munini kurusha ayandi.
Camarade yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Sunrise FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1.
Nyuma y’uyu mukino, Kameni Junior wa Rayon Sports ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi. Icyakora, bamwe mu bakurikiranye umukino bagaragaje ko icyo gihembo cyari gikwiye guhabwa umukinnyi wa Sunrise FC, bitewe n’uko iyi kipe yitwaye neza imbere ya Rayon Sports.
Camarade na we yagaragaje ko atanyuzwe n’uburyo hatoranyijwe umukinnyi mwiza w’umukino, avuga ko Nzeyimana Jean Petit wa Sunrise FC ari we wari ukwiye guhabwa icyo gihembo.
Ati: “Biriya ni uguhengamira ku ikipe ngo ni inkuru, kuko ni ishoti rimwe gusa nta n’umupira yatanze. Urebye ibyo Nzeyimana Jean Petit [wa Sunrise] yakinnye akanatsinda kiriya gitego, ni we wakabaye umukinnyi mwiza ku mukino.”
Yakomeje avuga ko hakwiye kubaho uburyo bunoze bwo guhitamo abakinnyi bitwaye neza, hatitawe ku bunini bw’amakipe bakiniramo.
Ati: “Bazabisubiremo babirebe, bavuge ngo duhembe ubikwiriye. Ndabyibuka umwaka ushize ndi muri Bugesera FC sinaje mu batoza beza ariko nari nakoze akazi keza, ukabona haje umutoza wo mu myanya ya cumi na kangahe. Hari ibibazo ariko wenda bizagera aho bikemuke.”
Muri Rwanda Premier League, umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuri buri mukino wa BK Pro League 2026/27 ahabwa igihembo cy’ibihumbi 100 Frw, akakibona ku munsi wa mbere w’icyumweru gikurikiyeho.






