
Ntambara Jacky yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we, Clapton Kibonge, amubwira ko amukunda birenze uko amagambo yabivuga, anamwifuriza umugisha w’Imana, ubuzima bwiza n’ibyishimo bidashira.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Jacky yagaragaje ko ashimira Imana kuba yaramuhaye Clapton Kibonge nk’impano y’agaciro, asaba ko yakomeza kumurinda no kumuha imigisha itandukanye.
Yagize ati: “Mukunzi wange, ndashima Imana ku bwo kuba yarankuhaye nk’impano y’agaciro. Ndasenga ngo Imana iguhe umugisha wo kurama, ubuzima bwiza, intsinzi n’ibyishimo bidashira.
“Imana ikurinde, iyobore intambwe zawe kandi yuzuze inzozi zawe nziza zose ziri mu mutima wawe.”
Jacky yakomeje agaragaza ko kuba ari kumwe na Clapton Kibonge buri mwaka bimwibutsa ko ari umunyamugisha. Yavuze ko yifuza gukomeza kuba iruhande rwe, kumukunda no kumusengera, bakazageza mu zabukuru bakiri kumwe.
Ati: “Buri mwaka ndi kumwe nawe, binyibutsa uburyo ndi umunyamugisha. Uyu mwaka uzakuzanire amahoro menshi, ibyishimo n’urukundo nk’uko ubizana mu buzima bwange buri munsi.
“Isabukuru nziza ku ntwari yange no gutera k’umutima wange, Clapton Kibonge.”
Ubu butumwa bwa Ntambara Jacky bugaragaza urukundo afitiye umugabo we, amwifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza, kugera ku nzozi ze no gukomeza kubana mu rukundo.



