
Judith Nafula, wari uzwi cyane nka Mama Maria mu gihugu cya Kenya, yapfuye ari kuvurirwa mu bitaro bya Busia Referral Hospital. Yamenyekanye cyane mu 2025 nyuma yo kuvuga ko yahawe ubutumwa ndengakamere bwamweretse ko ari Mariya, nyina wa Yesu Kristu.
Amakuru y’urupfu rwa Nafula yatangajwe n’Itorero rya Renewal Charismatic Church of Kenya, mu itangazo ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi waryo, Felix Barasa, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2026.
Iri torero ryatangaje ko ryakiriye inkuru y’urupfu rwe, rivuga ko ibisobanuro birambuye ku mihango yo kumushyingura bizatangazwa nyuma y’uko umuryango we n’itorero bateguye ibikenewe.
Mama Maria yari atuye mu Mudugudu wa Nang’oma, mu gace ka Matayos, mu Ntara ya Busia. Yari umuyobozi mu bikorwa by’ivugurura ry’ukwemera, gusengera abantu no kubasabira gukira muri St Mary’s Renewal Charismatic Church.
Muri Kamena 2025, Nafula yamenyekanye mu bitangazamakuru byo muri Kenya nyuma yo gutangaza ko yatoranyijwe kugira ngo abe Mariya, nyina wa Yesu Kristu, mu ishusho y’umuntu usanzwe.
Yabwiye abanyamakuru ko ibyo yabishingiraga ku ibonekerwa yari yagize. Yavuze ko yabonye urumuri rumanuka ruva mu kirere, maze ijwi rikamubwira ko ari Kristu woherejwe n’Imana gushaka Mariya.
Nafula yavuze ko yabanje kubwira iryo jwi ko atazi Mariya, ariko rikamusubiza ko ari we ryari rishaka.
Yongeyeho ko nyuma y’icyo gikorwa yamaze amezi abiri ku musozi uri hafi y’iwabo, asenga kandi yakira ubutumwa yavuze ko bwari ubw’umwuka.
Umugabo we, John Wekulo, na we yashyigikiye ibyo yavugaga, avuga ko na we yari yaragize iyerekwa rimugaragaza nka Yozefu, umugabo uvugwa muri Bibiliya ko yari yarashakanye na Mariya.
Ibyo byateje impaka mu baturage, aho bamwe bemeraga ibyo bombi bavugaga, mu gihe abandi babishidikanyagaho.
Nyuma y’uko inkuru ye imenyekanye, ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Nafula yirukanywe muri Lwanya Catholic Church, aho yari asanzwe asengera. Byavugwaga ko yari yatangiye gukorera abayoboke ibikorwa byafatwaga nk’ibitangaza.
Nubwo hari abashidikanyaga ku byo yavugaga, Nafula yaje kugira abantu benshi bamwemera. Urugo rwe rwo mu gace ka Matayos rwatangiye gusurwa n’abashakaga kumusengera no kumusaba ubufasha.





