
Umubikira witwa Sr. Gina King yasabye abakobwa kudaterwa isoni no guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana, avuga ko ubwo buzima atari ubuhungiro bw’abagore bananiwe kubona abagabo, ahubwo ko ari umuhamagaro wihariye umuntu ahitamo kugira ngo yiyegurire Imana.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Mansera Gina King yavuze ko hari abavuga ko “abakobwa beza bakwiye gushaka abagabo, naho abakobwa babi bakaba ari bo bakwiye kuba ababikira”, ndetse ko ababa barababajwe n’urukundo ari bo bahitamo ubwo buzima.
Yabajije ati: “Ni ryari gushaka umugabo byabaye intego iruta izindi zose umuntu agomba kugeraho mu buzima? Ni ryari ubuzima bwo kwiyegurira Imana bwabaye amahitamo y’abagore babi, abababaye mu rukundo cyangwa bananiwe kubona abagabo?”
Sr. Gina King yasobanuye ko ubuzima bwo kwiha Imana ari umuhamagaro, nk’uko no gushaka ari umuhamagaro, bityo ko nta muntu ukwiye kuvuga ko umukobwa wahisemo kuba umubikira ari umuntu mubi cyangwa utarabashije kubona umugabo.
Ati: “Nta muntu ugomba kuvuga ko umukobwa wahisemo kuba umubikira ari umuntu mubi cyangwa utarabashije kubona umugabo. Nta muntu mubi ubaho. Imana ikwiye ibyiza kurusha ibindi.”
Yongeyeho ko umukobwa ashobora guhitamo guha ubuzima bwe umugabo n’umuryango we, mu gihe undi ashobora guhitamo kubwegurira Imana.
Ati: “Gushaka ni umuhamagaro. Ubuzima bw’ababikira na bwo ni umuhamagaro, ntabwo ari igihembo gihabwa uwabuze uwo bashakana.”
Uyu mubikira yasabye abakobwa bakiri bato kudaterwa isoni no guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana kubera amagambo y’abantu, ahubwo bakumva umuhamagaro wabo bagahitamo inzira ibabereye.
Ati: “Bakobwa beza, ntimukemere ko hagira ubabwira ko abakobwa baba ababikira ari abananiranye kubona abagabo cyangwa abafatwa nk’abatari beza. Niba Imana iguhamagaye, yisubize.”
Sr. Gina King yavuze kandi ko umuntu uhisemo ubuzima bwo kwiha Imana aba atanga impano ze, zirimo ubwiza, ubwenge, inzozi n’umutima we, kuko iyo umuntu ahaye Imana ubuzima bwe, aba agomba kuyihereza ibyiza afite.





