
Umukinnyi wa filime uzwi nka Micky yatangaje ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arega abantu avuga ko bakomeje kwibasira umuryango we umunsi ku munsi.
Micky yavuze ko amaze igihe yihangana no kwirinda kugira uwo agirira nabi, ariko ko aho ibintu bigeze akeneye ubutabera.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, asobanura icyatumye yitabaza inzira y’amategeko.
Ati: “Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza ubu mu mwaka wa 2026, maze igihe kinini ngerageza kwihangana no kwirinda kugira uwo nashinyira mu bibazo. Nta na rimwe nigeze nifuza ko umuntu afungwa cyangwa ko ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo dufitanye.”
Yakomeje avuga ko abantu bashobora kugirana ibibazo, ariko ko bidakwiye kurenga imipaka ngo bigere ku bana, ku muryango cyangwa ku buzima bw’umuntu ku giti cye.
Ati: “Nzi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo, umwe ashobora kubabara, kurakara cyangwa kutongera gukunda undi. Ibyo ndabyumva kandi nabyubahirije. Ariko ntekereza ko ikibazo abantu bafitanye kidakwiriye kurenga impaka ngo kigere ku bana, ku muryango cyangwa ku buzima bw’umuntu ku giti cye.”
Micky yavuze ko atigeze yifuza ko hari umuntu ufungwa, ariko ko nyuma y’igihe yihangana, ubu yahisemo gushaka ubutabera binyuze mu nzira z’amategeko.




