
AG Promoter yavuze ko yagize ubwoba ubwo yabonaga umugore we, Micky, arimo kunyura mu buribwe bwo kubyara imfura yabo, ariko akaza kugira ibyishimo byinshi amaze kubona umwana wabo.
Mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026, nibwo AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo y’umukobwa witwa Kami Cinta.
AG Promoter ubwo yabazwaga uko yiyumva kuba umubyeyi, yavuze ko yagize ubwoba bwinshi abonye umugore we arimo kubabara no gutaka mu gihe cyo kubyara.
Ati: “Njyewe byanteye ubwoba kubona umubyeyi arimo gutaka, umuntu nari nsanzwe nzi ko tuganira, mbona ko arimo kuribwa cyane.”
Gusa, AG Promoter yavuze ko akimara kubona umwana avutse, yahise asobanukirwa ko uburibwe n’ibyuya umugore we yabize bitabaye iby’ubusa, kuko byakurikiwe n’umugisha wo kubona umwana wabo.
Ati: “Narebye uburibwe arimo kunyuramo muri ako kanya twari turi kumwe, ndeba icyuya yabize n’ikintu kivuyemo, urumva ni umugisha waje wiyongera ku yindi.”
AG Promoter na Micky bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana. Ubu bakaba barimo kwishimira ubuzima bushya bwo kuba ababyeyi ba Kami Cinta.



