
Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Nandy, yahanishijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuhanzi muri Tanzania, BASATA, kubera imyambarire yakoresheje ubwo yaririmbaga mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Universe Tanzania, byabaye ku wa 20 Nzeri 2026.
BASATA yavuze ko imyambarire ya Nandy inyuranyije n’umuco n’imyitwarire by’Abanya-Tanzania.
Uyu muhanzikazi yemeye ikosa asaba imbabazi, anasiba amashusho yafashwe ubwo yaririmbaga muri ibyo birori.
BASATA yamutegetse kandi kwishyura ihazabu ya miliyoni 3 z’amashilingi ya Tanzania.
Uretse iyo hazabu, Nandy yasabwe gukomeza gukorana na BASATA mu bikorwa bye bya buri munsi by’ubuhanzi.




