
Isoko rya Musanze rizwi nka Goico ryafashwe n’inkongi y’umuriro, bituma abacuruzi bakorera muri iyi nyubako bagira impungenge z’igihombo gikomeye, mu gihe inzego zishinzwe kuzimya inkongi zari zihanganye n’uyu muriro.
Iyi nkongi yatangiye ahagana saa cyenda n’igice kugeza saa kumi z’amanywa. Amakuru yatanzwe n’abaturage bari hafi y’iyi nyubako yagaragazaga ko umuriro watangiriye mu igorofa rya gatanu, ukomeza gukwirakwira mu bindi bice by’inyubako.
Umwe mu baturage bari mu Mujyi wa Musanze yavuze ko umuriro watangiye kugaragara mu gice cyo hejuru cy’iyi nyubako.
Ati: “Umuriro waturutse muri etage ya gatanu, n’ubu hari gushya.”
Abaturage bari hafi y’ahabereye iyi nkongi bavuze ko batari bamenya icyayiteye. Umuriro ukimara kugaragara, abantu bari muri iyi nyubako bahise bihutira kuyisohokamo kugira ngo barengere ubuzima bwabo.
Ku ruhande rw’abacuruzi, inkongi yateje impungenge zikomeye, cyane cyane ku bari bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu magorofa yibasiwe n’umuriro. Bamwe bagaragaye bafite agahinda, abandi bicaye hasi barira nyuma yo kubona ibyago byashoboraga kubangiriza imitungo bari bamaze igihe bashyiramo amafaranga.
Undi muturage uri mu Mujyi wa Musanze yavuze ko igice cyibasiwe cyane n’inkongi ari icyo hejuru, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu biracyari kwaka, kizimyamwoto iri kuzimya. Ubu tuvugana imaze iminota 20 iri kwaka. Yatangiye saa cyenda, hafi saa kumi.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko abantu bari muri iyi nyubako bari bamaze kuyisohokamo, ariko abacuruzi bakoreraga mu gice cyo hejuru bari bafite impungenge z’ibicuruzwa byabo bishobora kuba byahiye.
Ati: “Abantu barahangayitse, birumvikana, ibintu byabo bahombye. Ndakeka abakorera hejuru aho byahereye nta kintu bari bukuremo, barahomba.”
Mu gihe umuriro wari ukomeje kwaka, wagagaragaraga mu magorofa abiri y’iyi nyubako, irya kane n’irya gatanu. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikomeje ibikorwa byo kuwuzimya no kugerageza gukumira ko ukomeza kwangiza iyi nyubako.
Icyakora, icyateye iyi nkongi nticyari cyamenyekana, ndetse n’ingano y’ibyangiritse ntiyari yatangazwa ku mugaragaro.
Isoko rya Goico ni rimwe mu masoko akomeye mu Karere ka Musanze
Isoko rya Goico ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company), ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Iyi nyubako yubatswe ku giciro cya miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni inyubako y’amagorofa icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye, birimo imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini azwi nka supermarkets.
Iri soko rikoreramo abacuruzi basaga 1.550, mu gihe buri munsi ryakira abantu bagera ku bihumbi 25, bigaragaza uruhare rifite mu bucuruzi n’ubukungu bw’Umujyi wa Musanze.
Kuba iyi nyubako ikoreramo abacuruzi benshi kandi ikagendererwa n’abantu ibihumbi buri munsi, inkongi yayibasiye yateje impungenge ku ngaruka ishobora kugira ku bikorwa by’ubucuruzi n’abari bahafite imitungo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze,ntacyo buratangaza ku cyateye iyi nkongi.






