
Uruganda rwasobanuye ko igabanuka rikabije ry’amata ku isoko ryatewe n’impeshyi yamaze igihe kirekire, ariko ruvuga ko ibiciro rwashyiriyeho abacuruzi bitigeze bihinduka kuva muri Werurwe 2026.
Mu itangazo uru ruganda rwashyize hanze ku wa 11 Nzeri 2026, rwavuze ko muri uyu mwaka rwahuye n’impeshyi yamaze igihe kirekire, bikagira ingaruka ku musaruro w’amata.
Ubuyobozi bw’Inyange Industries bwagize buti: “Uyu mwaka twahuye n’impeshyi yamaze igihe kirekire, ikaba yaragabanyije bikomeye umusaruro w’amata.”
Uruganda ruvuga ko nubwo umusaruro w’amata wagabanutse, ibiciro rwashyiriyeho abacuruzi bitigeze bihinduka kuva muri Werurwe 2026.
Inyange yibukije ibiciro by’amata yayo, aho amata ya mililitiro 500 agura 8,000 Frw kuri karito ku baranguza, mu gihe ayagurishwa kuri Milk Zone agura 8,500 Frw kuri karito.
Ku mata atunganijwe agurishwa muri Milk Zone, igiciro cyashyizweho ni 800 Frw kuri litiro.
Uru ruganda kandi rwavuze ko mu gihe haba impinduka ku biciro, zizajya zitangazwa ku mugaragaro kandi mbere y’igihe, hifashishijwe imiyoboro yemewe y’itumanaho y’uruganda.
Inyange Industries yavuze ko yizeye ko umusaruro w’amata uzongera kugera ku rwego rusanzwe mu gihe cya vuba.
Uruganda rwashimiye abakiriya n’abafatanyabikorwa barwo ku bwihangane n’icyizere bakomeje kurugirira muri iki gihe umusaruro w’amata wagabanutse.






