
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, kuri gahunda za Guverinoma mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza.
Yavuze ko ubwato bwa mbere bupakiye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe [ lisansi na mazutu], buzagera ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera za Nyakanga 2026 ndetse biteganyijwe ko buzajya buhagera buri kwezi.
Akomeza avuga ko ibi biiri gukorwa ku bufatanye n’ibihugu bicukura peteroli bikanayitunganya, bikazafasha u Rwanda kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.
Intonde nyinshi zimaze iminsi zikorwa zagaragaza ko u Rwanda ari rwo rufite igiciro kiri hejuru ku bikomoka kuri peteroli mu Karere Afurika y’Iburasirazuba cyane ko ari igihugu kidakora ku nyanja.







