
Aston Villa ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza yasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.
Mu makipe yose yakoranye na Visit Rwanda, Aston Villa niyo ya mbere igiye kujya yambara ibi birango mu gatuza ku mukino izajya ikina.
lyi kipe yatwaye European Cup mu 1982 yabaye UEFA Champions League.
Premier League yari yatangaje ko amakipe yose akina iyi shampiyona atagomba kwambara cyangwa kwamamaza amakompanyi akora ibyo gukina imikino ya mahirwe mu gatuza.
Aston Villa yari isanzwe ifite Betano yahise yanzura gutandukana nayo maze u Rwanda ruboneraho umwanya wo kuba baganira kuri Visit Rwanda, birangira bigezweho.





