Nyuma y’uko igihugu cya Iran cyemeje ko ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bunyura mu muhora wa Hormuz mu gihe cyose agahenge kashyizweho muri Liban kakomeza, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bigabanuka.
Igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyije (Brent crude oil) cyageze kuri $88 kivuye hafi ku $100 cyariho mu minsi ishize.
Umuhora wa Hormuz, unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Isi yose. Iran yari yafunze iki gice mu gisa no kwihimura kuri Leta Zunze Amerika na Israel byayitangijeho intambara mu mpera za Gashyantare 2026.
N’ubwo Iran yatanze inzira ku mato aca muri Hormuz, gusa ibihugu by’inshuti za Amerika na Israel ntibyemerewe.
Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati itaragaruka, ibikomoka kuri peteroli byari ku giciro cya $70 ku kagunguru. Mu gihe yakazaga umurego kigeze no kugera ku $119.
