Umuraperi Ice Spice yakubiswe urushyi n’umufana we amuhora ko yashatse kumwereka ko amukunda ngo basangire muri resitora akamusuzura akamwita indaya.
Ice Spice n’umuraperi ukunzwe cyane wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yakubiswe n’umufana ubwo yashakaga kumwereka ko amukunda undi ntabihe agaciro ahubwo akabisuzugura ahubwo akamwita indaya ibintu byatumye ahitamo guhita amukubita urushyi .
Umunyamategeko wa Ice Spice witwa Bradford Cohen yavuze ko bagejeje ikirego muri Polisi ya Los Angeles ( LAPD ) gusa bikaba bivugwa ko Ice Spice nawe yamenaguye Telefone z’inshuti za Vayah wamukubise urushyi.
Mu mashusho yagaragaye akaba yagaragaje ko ubwo Ice Spice yakubitwaga urushyi akaba yahise ahagarara ku meza ashaka kwirwanaho ariko abashinzwe umutekano bagahita bahagera
