Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Tedros Adhanom Ghebreyesus nyuma yo kubona Ngabo Karegeya ahuza urugwiro n’inka zo mu Busuwisi nyamara atemenyeranye nazo, yamucyeje amushimira uburyo yahinduye iwabo ahantu heza ho kwakira abandi ndetse.
Uyu muyobozi wanagaragaje cyane ko akunda u Rwanda ndetse akabyandika no mu Kinyarwanda, yifutije Ngabo ibyiza mu byo akora.Mu butumwa bwe Tedros asubiza Ngabo yagize ati “Nkunda u Rwanda!”
SOMA:Jolly yasabye Ngabo inka yo kugabira Minisitiri Paula
“Murakoze kudusangiza inkuru yawe, Ngabo. Urukundo n’umubano ufitanye n’inka zawe ndetse n’umudugudu wanyu birihariye cyane. Birashimishije kubona warahinduye ubuzima bwawe bwo mu bwana ukabugira ahantu heza ho kwakira abandi. Komeza ube umuntu wita ku bandi. Mbifurije ibyiza wowe na Visit Bigogwe.”
Ngabo Karegeya mu 2020 ni bwo yagize igitekerezo cyo kuba yajya yereka abantu uko abaho mu Bigogwe aragira inka ndetse n’uko zibaho, hanyuma mu 2021 atangira kubikora nk’umushinga w’ubukerarugendo.

