
Kalisa Joseph ukomoka mu Rwanda wamamaye cyane muri Uganda mu kuvanga imiziki ku izina rya Dj Spinny yaraye asogongeje itangazamakuru ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, mu gihe yitegura igitaramo gikomeye afite mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuri kigali Delight Hotel Dj Spinny yahuye n’itangazamakuru mu musangiro yari yateguye aho yibukije abanyarwanda kuzitabira igitaramo cye yateguye cyitwa “Spinny and Friends Summer Festival”, mbere y’uko agira icyo avuga yabanje kwegera ibyuma byifashishwa mu kuvanga imiziki maze abanza gucurangira abari bari aho iminota mike.
Ni igitaramo yahurijemo abavanzi b’imiziki bakomeye batandukanye bahano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, iki gitaramo kizaba tariki ya 18 Nyakanga 2026, mu karere ka Bugesera kuri stade ya Cricket i Gahanga.
Mu bavanzi b’imiziki (aba DJ) bakomeye DJ Spinny yatumiye wamenya ni Dj Marnaud, Dj Inno, Dj Sheillah Gashumba wo muri Uganda, Dj Dash ndetse n’abandi benshi.
Ni igitaramo abantu benshi bitezemo kureberamo urwego rwabavanzi b’imiziki bahano mu Rwanda ndetse nabo muri Uganda batumiwe muri iki gitaramo.
Dj Spinny wateguye iki gitaramo uretse kuba ari umvanzi w’imiziki ukomeye asanzwe ari umushoramari ku giti cye ndetse no kwamamaza ibigo by’ubucuruzi bikomeye.

Urutonde rw’abadije batumiwe muri “Spinny and Friends Summer Festival.”

Dj Spinny ubwo yasogongezaga abanyamakuru ku buhanga bwe afite mu kuvanga imiziki.

Itsinda rigari ry’abanyamakuru ryari ryitabye ubutumire bwa Dj Spinny.





