
Umuhanzi The Ben ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda yanyuzwe na Ashton Hall Small (Kagarara) maze amusabira ikintu gikomeye.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya sa munani nibwo Ashton Hall Small (Kagarara) arikumwe na Ashton Hall ndetse na Ashton Hall India n’itsinda rigari ryari ribaherekeje bageze mu Rwanda bavuye muri Benin bari bamaze igihe mu gikorwa cya teguwe na Ashton Hall cyo kuzenguruka Afurika.
Umuhanzi The Ben usanzwe ari inshuti na Ashton Hall Small (Kagarara) abinyujije kuri Konte ye ya Istogram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 hazwi nka (Story) mu ndimi z’amahanga, yifashishije amashusho mato yafashwe ubwo aba ba Ashton bose bageraga i Kigali maze avuga ko ari ibintu byiza byo kureba.
Yagize ati “ibi ni ibintu byiza byo kureba.”
The Ben ntiyagarukiye aho kuko yahise akurikizaho indi post maze asaba abanyarwanda gukunda Kagarara ndetse no kumukurikira kuri istogram ye.
Yagize ati “Niba utewe ishema na Ashton Hall Small mwereke urukundo. Unamukurikire.”
Ashton Hall wo muri Amerika ubwo yageraga mu Rwanda yahavugiye ijambo rye rya mbere ry’ikinyarwanda rigira riti “Ndabakunda cyane.”

Ubanza wbaye isengeri ni Ashton Hall wo muri Amerika, hagati Ashton Hall Small (Kagarara) wo mu Rwanda, hirya ye uwambaye agapira ku mweru n’agakapu imbere ni Ashton Hall India.

Aba Ashton Hall bakiranwe ubwuzu bakigera mu Rwanda.






