
Umuhanzi Emmy yashyize hanze indirimbo nshya yise “Data Watwese”, igamije kwibutsa abantu ko Imana ari Umubyeyi w’abayiringira kandi ko kuyizera no kuyiringira ari ingenzi, cyane cyane mu bihe by’ibigeragezo.
Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku kibazo gikomeye yahuye na cyo, akabona ko atashoboraga kugikemura ku giti cye cyangwa ngo abone umuntu wamufasha, ariko nyuma akaza kubona igisubizo binyuze mu gusenga.
Yagize ati: “Igitekerezo cyaturutse igihe nabonaga mu by’ukuri mfite ikibazo gikomeye ntashoboraga gukemura njyenyine, nta muntu n’umwe wagufasha, ariko kigakemuka mu buryo njyewe ubwanjye ntatekerezaga, binyuze mu gusenga. Bityo nsanga Imana ari Umubyeyi.”
Emmy avuga ko ari bwo yaje gukora iyi ndirimbo, irimo inyikirizo igira iti: “Data Watwese mwiza uhoraho”, igaragaza Imana nk’Umubyeyi uhoraho kandi w’Umurengezi.
Yasobanuye ko ubutumwa nyamukuru yashakaga kugeza ku bakunzi b’umuziki we ari ukubibutsa ko Imana ari Umubyeyi w’abayizeye, bityo bakaba badakwiriye gucika intege mu gihe bahuye n’ibibazo.
Ati: “Ubutumwa nifuje gutanga ni ukwibutsa abantu ko Imana ari Data. Uwizeye Imana ntaba ari impfubyi. Ikindi, ni ukwibutsa abantu ko nta kindi wakora ufite cyaruta kwizera no kwiringira Imana.”
Yongeyeho ko ikintu yifuza ko buri wese azirikana yumvise iyi ndirimbo ari uko Imana ari Umubyeyi w’abantu bose.
Emmy yatangiye kuririmba ku giti cye mu mpera za 2025
Nubwo Emmy yatangiye gushyira hanze indirimbo ze ku giti cye mu mpera za 2025, avuga ko umuziki yawutangiye kera, ubwo yaririmbaga muri korari zitandukanye zo mu Rwanda.
Avuga ko yagize amahirwe yo gukorana na korari zitandukanye kandi ko mbere yo gutangira kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye, yahimbaga indirimbo akaziha abandi bahanzi na korari kugira ngo baziririmbe.
Yasobanuye ko icyamuteye gufata icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye ari ukwiyumvamo umuhamagaro w’Imana.
Ati: “Nafashe icyemezo cyo kuba umuhanzi kubera ko nasuwe n’Umwuka w’Imana ukanyemeza kubikora.”
Imbogamizi ahura na zo mu muziki
Emmy avuga ko nubwo gukora umuziki ari umurimo akunda, atabura guhura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo ubushobozi bw’amafaranga n’ingorane zo kugeza ibihangano bye ku bitangazamakuru bitandukanye.
Yagize ati: “Ikintu cyangoye kurusha ibindi nkora iyi ndirimbo ndetse n’izindi zose ni ubushobozi, kuko mu by’ukuri birahenze ku bijyanye n’amikoro.”
Akomeza avuga ko guhuza ibikorwa bya muzika n’ubuzima busanzwe na byo bitoroshye, ariko ko ibyo ahura na byo byamwigishije gukomeza guhatana no kudacika intege, kuko hari abandi bahanzi banyuze mu mbogamizi nk’izo bagakomeza gutera imbere.
Ku rundi ruhande, Emmy avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha umuziki, ariko ko ikimushimisha cyane ari uko wamufashije gukura mu mwuka no mu bugingo.
Yemeza ko intego ye nyamukuru ari ukugera ku bantu abagezaho ubutumwa bwa Yesu Kristo no guhumuriza imitima y’abafite agahinda.
Emmy asezeranya abakunzi be ibindi bihangano
Uyu muhanzi avuga ko agifite indirimbo nyinshi ateganya kugeza ku bakunzi be, ndetse ko hari n’ibindi bikorwa binini biri gutegurwa, abakunzi be bakazabimenyeshwa mu gihe kiri imbere.
Yavuze ko ashobora no gushyira hanze indi ndirimbo mu gihe yaba abishatse, asaba abakunzi be gukomeza kwihangana no kwizera ko hari ibyiza biri imbere.
Mu butumwa yagenera abakunzi be, Emmy yabasabye gukomeza kwizera Imana muri byose, bakirinda kwishingikiriza ku bindi bintu aho kwishingikiriza kuri Kristo.
Yagize ati: “Ubutumwa nagenera abakunzi banjye ni uko bakomeza kwizera Imana muri byose. Nta kindi bakwiriye gushingiraho, ahubwo bishingikirize kuri Kristo. Mb asaba kuba hafi yanjye no kurushaho gufatanya gusenga Imana.”
Indirimbo “Data Watwese” ni kimwe mu bihangano Emmy yifashishije kugira ngo asangize abantu ubuhamya bwe, abibutse ko no mu bihe bikomeye badakwiriye gutakaza icyizere, ahubwo ko bakomeza gusenga no kwiringira Imana.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YISE DATA WATWESE YA EMMY



