
Umuramyi Imanirumva Israel, uzwi nka Irumva Worshipper, yatangaje ko agiye gutangiza igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Kuramya Kubohora’, kizajya kiba kabiri mu mwaka kigamije gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.
Igitaramo cya mbere kizaba ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, muri ADEPR Gasave, mu Mujyi wa Kigali. Giteganyijwe gutangira saa cyenda z’amanywa (15:00) kugeza saa mbiri z’ijoro (20:00), kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.
Irumva Worshipper yavuze ko iki gikorwa kigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana, hakoreshejwe indirimbo zifasha abantu kuyegera no gukomeza gukomera mu kwizera.
Izina ‘Kuramya Kubohora’ rigaragaza intego y’iki gitaramo, aho abazacyitabira bazahurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana, gusenga no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Irumva Worshipper yavuze ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Gasave Worship Team, Abakundwa na Yesu Choir yo muri ADEPR Gasave, ndetse na Jado Sinza, uririmbana n’umugore we Esther mu itsinda rya Jado Sinza & Esther.
Gahunda y’iki gitaramo izayoborwa na Pastor Jean Damascene Nkurunziza, mu gihe inyigisho y’Ijambo ry’Imana izatangwa na Ev. Singirankabo Boniface wo muri ADEPR Nyarugenge.
Mu gihe yitegura iki gitaramo, Irumva Worshipper aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Agakiza’, igamije gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu no kubibutsa urukundo rw’Imana rubonerwa muri Yesu Kristo.
Mu kiganiro yagiranye na 3DTVRWANDA, yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu ntambwe akomeje gutera mu guhamya umuhamagaro Imana yamuhaye wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki.
Ati: “Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rw’Imana, ubuntu bwayo n’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Ubutumwa buyikubiyemo burashishikariza abantu bose kwizera Kristo, kwakira agakiza no kubaho ubuzima bushya.”
Yasabye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kwakira neza iyi ndirimbo, kuyisangiza abandi no gukomeza kumusengera kugira ngo Imana ikomeze kumukoresha mu murimo wayo.
Irumva Worshipper ni umuramyi ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gasave, Paruwasi ya Gisozi, mu Mujyi wa Kigali. Binyuze mu ndirimbo ze, ashishikariza abantu gukomeza kwizera Imana no kuyegera mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

REBA HANO INDIRIMBO YA IRUMVA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE YISE AGAKIZA



