
Uwahoze ari umukinnyi w’iteramakofe w’Umunyamerika, Mike Tyson, yatangaje ko yashyikirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ibaruwa yanditswe n’umuhanzi Sean “Diddy” Combs, uri mu igifungo, amusaba ko yayimugezaho.
Tyson yabivuze ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, mu kiganiro Andy Cohen Live, aho yaganiraga ku mubano we na Diddy ndetse n’ibibazo by’amategeko uyu muhanzi amaze igihe ahanganye na byo.
Tyson yavuze ko akomeje kuba inshuti ya Diddy nubwo afunzwe, ndetse anemeza ko bigeze kuvugana kuri telefone.
Yagize ati: “Navuganye na we rimwe kuri telefone. Yashakaga kumpa ibaruwa nshyira Perezida.”
Umuyobozi w’ikiganiro, Andy Cohen, yahise amubaza niba koko yaragejeje iyo baruwa kuri Trump, Tyson amusubiza ko yakoze ibyo Diddy yari yamusabye.
Ati: “Nakoze ibyo yansabye gukora.”
Tyson ntiyigeze atangaza ibikubiye muri iyo baruwa. Gusa muri Mutarama 2026, Trump yari yatangaje ko yakiriye ibaruwa ya Diddy imusaba imbabazi za Perezida. Ikinyamakuru USA Today cyagaragaje ko bishoboka ko ari iyo baruwa Tyson yari yashyikirije Trump, nubwo bitaremezwa neza.
Diddy ari kurangiza igihano cy’amezi 50 y’igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bijyanye no gutwara abantu hagamijwe ibikorwa by’uburaya. Icyakora, inteko y’abacamanza yamugize umwere ku bindi birego bikomeye birimo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina no kuyobora umutwe w’abagizi ba nabi.
Uyu muhanzi yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa, ndetse akomeje inzira zo kujuririra igihano yahawe.
Ku ruhande rwe, Tyson yavuze ko yatunguwe n’uburyo inzego z’ubutabera zakurikiranye Diddy.
Trump na we yari yarigeze kuvuga ko yari asanzwe aziranye na Diddy kandi ko mbere bari bafitanye umubano mwiza, ariko ko ibintu byahindutse nyuma y’uko Trump yinjiye muri politiki.
Diddy afungiye muri gereza ya FCI Fort Dix, iherereye muri leta ya New Jersey muri Amerika. Itariki ateganyijwe kurekurirwaho yahinduwe, ubu ikaba ari ku wa 2 Werurwe 2028, ivuye ku wa 21 Mutarama 2028.



