
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera umuziki mu Burundi, Moses Nshimirimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ubirimwo Yesu”, irimo ubutumwa buhumuriza abari mu bihe bikomeye, ikabibutsa ko badakwiye gucika intege igihe cyose bagikomeje kwizera Yesu.
Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bihe bikomeye yanyuzemo, ubwo yumvaga yarabuze inzira n’icyo yiringira. Icyakora, avuga ko muri ibyo bihe ari bwo yabonye ukuboko kw’Imana, bituma arushaho kwizera ko n’igihe umuntu atabona inzira imuvana mu bibazo, atagomba gutakaza ibyiringiro.
Moses Nshimirimana asobanura ko yahisemo kuyita “Ubirimwo Yesu” kuko yemera ko aho Yesu ari, haba hari ibyiringiro by’uko ibihe bishobora guhinduka, ibitangaza bikabaho ndetse n’umuntu akabona inzira yo kuva mu bibazo arimo.
Yagize ati: “Icyatumye nyandika ni uko nabonye Imana mu bihe nari nihebye, ntabona inzira. Icya kabiri ni ugukomeza uwari mu bihe bikomeye, kugira ngo atagira ubwoba kuko afite Yesu, kandi iyo ahari ibihe birahinduka.”
Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu kudacika intege bitewe n’ibibazo bahura na byo mu buzima. Yibutsa ko nubwo umuntu ashobora kugera aho yumva nta kindi yakora, adakwiye kwiheba, kuko Imana ishobora kumuhindurira ibihe ikongera kumuha icyizere.
Moses Nshimirimana avuga ko imwe mu mbogamizi yahuye na yo mu gutegura indirimbo “Ubirimwo Yesu” ari ukuyuzuza, kuko yatangiye ari agace gato k’indirimbo kazwi nka chorus.
Icyakora, we n’abo bakoranye bashoboye gushaka amagambo ahuza n’ubutumwa buri muri ako gace, bituma indirimbo yuzura kandi igira ubutumwa yifuzaga kugeza ku bayumva.
Yavuze ko yifuza ko abazumva iyi ndirimbo bazajya bibuka ko ibigeragezo bidakwiye kubambura ibyiringiro, ahubwo ko bakwiye gukomeza kwizera Imana no mu bihe bikomeye.
Ati: “Icyo abakunzi bacu bazirikana ni uko igihe cyose uri mu bihe bigoye, ukaririmba iyi ndirimbo, ibitangaza bishobora gukorwa. Irimo ubutumwa bukomeye bugaragaza ubuhangange bw’Imana hejuru y’ibibazo n’ibigeragezo umuntu ashobora kuba arimo.”
Uyu muhanzi avuga ko “Ubirimwo Yesu” ari yo ibimburira izindi ndirimbo nyinshi yateguye gusangiza abakunzi be mu minsi iri imbere.
Yatangaje ko afite indi mishinga y’indirimbo iri gukorwa, kandi ko ateganya gukomeza kuzisohora mu mezi make ari imbere.
Muri iyo mishinga harimo umuzingo w’indirimbo icyenda (9) zafashwe mu buryo bwa live recording, uteganyijwe gufatwa ku wa 18 Ukwakira. Avuga ko izo ndirimbo niziyongeraho izindi yateguye, abakunzi be bazaba bafite indirimbo 11 muri rusange.
Moses Nshimirimana yasabye abakunzi b’umuziki we gukurikira no kwiyandikisha (subscribe) kuri shene ye ya YouTube, kugira ngo bajye babasha kubona indirimbo nshya azajya ashyira hanze.
Yavuze ko afite indirimbo nyinshi yanditse zirimo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko yifuza kuzisangiza abakunzi b’umuziki wa Gospel n’amatorero atandukanye.
Uretse ibikorwa bye bya muzika, Moses Nshimirimana avuga ko afite n’umushinga wo gufasha abatishoboye, barimo imfubyi, abapfakazi n’abana bo mu muhanda.
Avuga ko yifuza kubagezaho ubutumwa bwiza no kubafasha mu buzima bwabo, abinyujije mu muryango yashinze witwa We Are Blessed to Bless Ministry, ugamije gufasha abandi no kubagezaho ubutumwa bw’Imana.
Mu gusoza, Moses Nshimirimana yongeye kwibutsa abakunzi be ko ibigeragezo bidakwiye gutuma umuntu yiheba, ahubwo ko akwiye gukomeza kwizera Imana n’igihe atabona inzira imuvana mu bibazo.
Yashimangiye ko iyo Yesu ari kumwe n’umuntu, adakwiye gutwarwa n’ubwoba, kuko agomba gukomeza kwizera ko Imana itamutererana.
Indirimbo “Ubirimwo Yesu” ije yiyongera ku bihangano bigamije gukomeza ukwizera no guhumuriza abacitse intege, ibibutsa ko ibihe bikomeye bidakwiye kubambura ibyiringiro.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MOSES NSHIMIRIMANA YISE “UBIRIMWO YESU”



