
Abantu 16, barimo abapolisi batanu, bahitanywe n’igitero cyabereye ku musigiti mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan, mu gihe cy’amasengesho yo ku wa Gatanu azwi nka Ijumaa mu idini ya Islam.
Icyo gitero cyabereye mu Karere ka Kohat, mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, aho imodoka yari ipakiye ibiturika yagongeshejwe hafi y’umusigiti, mu gihe abapolisi, imiryango yabo n’abandi baturage bari bateraniye mu masengesho.
Umuyobozi mukuru wa Polisi i Peshawar yatangaje ko abantu 16 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’icyo gitero, mu gihe abandi bakomeretse.
Nyuma y’iturika, imirwano y’imbunda yahise itangira hagati y’abagabye igitero n’inzego z’umutekano. Umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero na we bivugwa ko yishwe.
Ibikorwa byo gutabara abakomeretse no gushakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero byakomeje, mu gihe inzego z’umutekano zari zikomeje kugenzura ako gace.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’iki gitero, anifuriza abakomeretse gukira vuba.
Kugeza ubu, nta mutwe cyangwa umuntu ku giti cye wari wigamba iki gitero.
Polisi yatangaje ko iryo turika ryabereye hafi y’umusigiti wari uri hafi y’aho abapolisi, imiryango yabo ndetse n’abandi baturage bari bateraniye kugira ngo basenge amasengesho yo ku wa Gatanu.






