
Moctar yahaye umukunzi we, France Mpundu, impano y’imodoka yo mu bwoko bwa BYD Tai 3, yakozwe mu 2025.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu, Moctar yavuze ko yahaye France Mpundu iyi modoka nk’impano yo kumushimira umugisha yazanye mu buzima bwe.
Ati: “Ni umugisha kuba dukomeje kubana muri ibi byose.”
Iyi mpano ije nyuma y’uko France Mpundu yibarutse imfura y’aba bombi muri Nyakanga 2026.
Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwamenyekanye cyane mu 2025, ubwo bahuriraga mu kiganiro ‘The Secret Story’ gica kuri Canal+. Iki kiganiro cyarangiye Moctar, ukomoka muri Niger, ari we utsinze.
Nyuma yo kubona ko aba bombi bakunzwe n’abakurikira iki kiganiro, Canal+ yabahaye ikindi kiganiro cyihariye cyitwa ‘Vie VIP’, cyibanda ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Iki kiganiro gitambuka kuri Canal+ Magic, kikagaragaza ubuzima bwa France Mpundu na Moctar mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu basura, aho ibikorwa n’ingendo zabo bifatwa amashusho.



