
Cristiano Ronaldo w’imyaka 41 yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma y’uko umutoza mushya Jorge Jesus amushyize ku rutonde rw’abakinnyi bazakina imikino ya UEFA Nations League.
Ronaldo, usanzwe ari kapiteni wa Portugal, ari mu bakinnyi 25 Jorge Jesus yahamagaye mu ikipe ye ya mbere kuva yagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu.
Jorge Jesus yahisemo gukomeza kugirira icyizere Ronaldo, nubwo uyu mukinnyi aherutse kuvuga ko Igikombe cy’Isi cya 2026 ari cyo cya nyuma azakinamo. Kugeza ubu, Ronaldo ntaratangaza igihe azasezerera ku ikipe y’igihugu.
Umutoza Jorge Jesus asanzwe azi neza Ronaldo, kuko yamutoje mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia. Aba bombi kandi batwaye igikombe cya shampiyona hamwe mu mwaka ushize.
Jorge Jesus yavuze ko icy’ingenzi mu guhitamo abakinnyi ari umusaruro batanga, aho kuba izina cyangwa ibyo bakoze mu bihe byashize.
Portugal izatangira imikino yayo ya Nations League yakira Wales ku wa 24 Nzeri 2026, mbere yo gusura Norway ku wa 27 Nzeri. Ku wa 1 Ukwakira, Portugal izakina na Denmark hanze, hanyuma ku wa 4 Ukwakira yakire Norway.
Ronaldo azaba afite imyaka 43 mu gihe Euro 2028 izaba ikinwa, ariko kugeza ubu nta tangazo rye ryemeza ko azaba yarasezeye ku ikipe y’igihugu mbere y’iryo rushanwa.






