
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yashyize abantu mu rujijo nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe n’inkumi bari ku mazi.
Aya mafoto yashimishije bamwe mu bamukurikirana, ariko anatera abandi kwibaza byinshi ku mibanire ye n’uyu mukobwa.
Bamwe batangiye kwibaza niba uyu mukobwa ari uwo Chameleone yaba asigaye akundana na we, mu gihe abandi bibaza niba ari inshuti ye basanzwe basangira ibihe byiza.
Kugeza ubu, Chameleone ntiyigeze atangaza ku mugaragaro umubano afitanye n’uyu mukobwa cyangwa ngo asobanure neza icyo aya mafoto asobanuye.




