
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Zinedine Zidane, yatangaje ko mu myaka itanu ishize yanze amahirwe menshi yo gutoza amakipe atandukanye, kuko icyifuzo cye rukumbi cyari ugutoza Les Bleus (ikipe y’igihugu y’u Bufaransa).
Zidane yatangajwe nk’umutoza mushya w’u Bufaransa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere mu gitondo, nyuma y’uko Didier Deschamps asezeye ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe.
Uyu wahoze ari umukinnyi watwaye Igikombe cy’Isi yari amaze imyaka itanu adatoza, kuva yavaho ku nshuro ya kabiri nk’umutoza wa Real Madrid. Muri iyo myaka, yagiye ahuzwa n’imirimo ikomeye yo gutoza amakipe atandukanye ku isi, harimo na Manchester United.
Mu kiganiro cye cya mbere nk’umutoza w’u Bufaransa, Zidane yavuze ko mu myaka itanu ishize hari amakipe menshi yagiye amusaba kuyatoza ariko akayanga kuberako yari ategereje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
yagize ati: “Mu myaka ine cyangwa itanu ishize, amakipe menshi yansabye kuyatoza ariko yose narayanze kuko nari ntegereje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Aka kazi ni ko konyine nifuzaga gukora nyuma yo kuva muri Real Madrid.”
Yakomeje agira ati: “Buri gihe narebaga ikipe y’igihugu nk’umufana, ariko nanone nk’umuntu wifuzaga kuzayitoza. Ni yo mpamvu ntigeze nemera gutoza indi kipe iyo ari yo yose.”
Yongeyeho ati: “Nari narishyiriyeho ko nyuma ya Real Madrid nzatoza gusa ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Ni yo mpamvu nagumye kure y’andi makipe. Hari imishinga myiza nahawe kandi nashoboraga kuyikora imyaka ibiri cyangwa itatu.”
Zidane yanavuze ko mu 2025 ubwo Didier Deschamps yatangazaga ko azasezera nyuma yogutoza igikombe cy’isi cya 2026, ko we yahise agira ishyaka ryo kumva ko ashaka kuzatoza ikipe y’Igihugu.
Yagize ati “Ariko nyuma y’uko Deschamps atangaje mu ntangiriro za 2025 ko azasezera nyuma y’Igikombe cy’Isi gitaha, bukeye bwaho nahise ngira ishyaka rikomeye ryo kuvuga ko nshaka kuzamusimbura.”
Zidane asimbuye Didier Deschamps wagize umusaruro mwiza nk’umutoza w’u Bufaransa.
Mu myaka 12 Deschamps yamaze atoza iyi kipe, u Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse bunatwara UEFA Nations League ya 2021. Byongeye kandi, bwabaye ubwa kabiri muri EURO 2016 no mu Gikombe cy’Isi cya 2022.








