
Rihanna, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Barbados, ni umwe mu baherwe bafite umutungo urenga miliyari imwe z’amadolari ya Amerika ku isi.
Muri iyi nkuru yacu tugiye kugaruka ku nkomoko y’ubutunzi bw’umuhanzikazi Rihanna, ndetse tunarebere hamwe hamwe aho ahagaze ari ku urutonde rw’Abaherwe ku isi ndetse no mubahanzi.
Nkuko tubikesha urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine rw’Abaherwe bakize ku isi, Rihanna aragaragara ku mwanya wa w’i 3332 mu bakire batunze arenga Biliyoni ku isi. Rihanna atunze Biliyoni 1.4 y’amadorali ya Amerika uyashyize mu manyarwanda ubwo ni arenga Milirayari 2000 Frw.
Nubwo Rihanna ari kuri uyu mwanya wafata nkaho ari uwa kure ku isi, ariko siko bimeze ku rutonde rwabahanzi bakize ku isi kuko aza ku mwanya wa 5. Aho arushwa na Jay-Z wa mbere Biliyoni 1.4$ kuko Jay-Z atunze Biliyoni 2.8 z’amadorali ya Amerika.
Dore inkomoko zatangajwe nk’isooko nyamukuru y’ubutunzi bwa Rihanna.
Rihanna nk’ibisanzwe ni umuhanzi ukunzwe cyane kandi uhenze, kuba ari umuhanzi ukomeye iyi ni imwe mumasoko menshi afite y’amafaranga kuko ku mutumira bitakworoherwa nabenshi bategura ibitaramo mu isi.
Rihanna kandi afite ikigo gikomeye gukora iby’ubwiz cyitwa Fenty Beauty, iki kigo kimaze imyaka 8 kuko cyashinzwe muri Nzeri 2027. Frenty Beauty ifatwa nk’isooko y’amafaranga n’ubutunzi bwa Rihanna kuko imwinjiriza agatubutse.
Iki kigo gikora ibikoresho by’ubwiza, agifatanyije uburenganzira bwo kukigira na sosiyete y’Abafaransa ikora ikanagurisha ibicuruzwa by’akataraboneka ya LVMH, cyikubye kabiri amafaranga cyinjizaga mu mwaka wa 2022.
Rihanna kandi afite imigabane igera kuri 28% mu kigo gikora imyambaro y’imbere yitwa Savage X Fenty, cyakusanyije inkunga ya miliyoni 125 z’amadolari ya Amerika mu cyiciro cyo gushaka ishoramari cyabaye muri Mutarama 2022.
Rihanna yagiye aririmba mu bitaramo bitandukanye, ndetse no gufungura ibirirori bikomeye cyangwa ku bisoza ubundi akishyurwa agatubutse.
Icya hafi aheruka kuririmbamo ni icyo mu mwaka wa 2023, Rihanna ni we waririmbye mu gitaramo cyo hagati y’umukino wa Super Bowl LVII ku nshuro ye ya mbere.
Muri icyo gitaramo niho yatangarije ko yari atwite umwana we wa kabiri.
Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky bafitanye abana babiri. Imfura yabo yavutse muri Gicurasi 2022, naho uwa kabiri avuka muri Kanama 2023.
Kugeza muri Gashyantare 2025, amakuru yavugaga ko Rihanna yari ari gukora kuri alubumu ye ya cyenda, ikazaba ari iya mbere asohoye nyuma ya Anti, yasohotse mu mwaka wa 2016.

Ubutunzi bwa Rihanna bwamanutse cyane hagati ya 2021 na 2023, bivugwa ko byatewe n’uko atari akigaragara cyane mu bikorwa by’imishinga y’umuziki ndetse no kwita kuri business cyane, byatewe no kwita ku muryango we.





