
Antonela Rucuzzo, umugore w’ukinnyi w’umupira w’amaguru wabaye ikirangirire mu isi Lionel Messi, yamuteye imitoma nyuma yo kudahirirwa no gutwara igikombe cy’isi cya 2026.
Ejo hashize ku wa mbere tariki ya 20 Nyakanga abinyujije kuri konti ye ya Istogram Antonela Rucuzzo yabwiye umugabo we Messi amagambo asize umunyu aho yamubwiye ko ari uwa mbere ndetse ko atari ukubera impano ye gusa ko ahubwo atigeze ahinduka.
Yagize ati “Uzahora uri uwa mbere. Si ukubera impano yawe gusa, ahubwo ni uko utigeze uhinduka. Uko byagenda kose, ntujya ucika intege, uhora urwana kugeza ku munota wa nyuma kandi ugatanga ibyo ufite byose.”
Mu butumwa bwe twakwita nkaho atari bugufi Rucuzzo yavuze kandi ko Messi ari urugero rwiza ku bana babo batatu, Thiago, Mateo na Ciro, ndetse akaba n’icyitegererezo gihora gitera imbaraga miliyoni nyinshi z’abafana ku isi.
Mu gusoza ubutumwa bwe Rucuzzo yashimangiye ko akunda cyane umugabo we Lionel Messi kandi ko amwishimira kuruta uko yabivuga.
Yagize ati “Ndagukunda cyane. Nkwishimira kuruta uko nabivuga mu magambo, kandi nishimira cyane kugendana nawe muri uru rugendo rw’ubuzima.”
Antonela Rucuzzo ni umwe mubagore birwanyeho kuko abarirwa mu batunze muri za miliyoni z’amadorali, kuko urutonde ruheruka gukorwa na Forbes rwo mu 2026 rugaragaza ko uyu mugore atunze miliyoni 20 z’amadorali.
Uyu mutungo we akaba yarawukomoye mu bikorwa bye by’ubushabitsi bitandukanye birimo kumurika imideli, ndetse no kwamamariza ibigo bikomeye nka Adidas, Louis Vuitton ndetse n’ibindi.









