
Tyson Fury aracyashidikanya niba Anthony Joshua azemera guhangana na we mu mukino ukomeye cyane utegerejwe na benshi mu Bwongereza.
Tyson yibaza niba uwo bahanganye afite ubutwari bwo guhura na we. Fury yabivuze nyuma yo gutsinda Mariusz Wach mu gace ka karindwi (round 7) mu mukino utarerekanwe kuri televiziyo wabereye muri Thailand ku wa Gatanu; yagarutse ku kuba Joshua yarahisemo kutajya mu ruhando rwo kurwana na we nyuma yo gutsinda Arslanbek Makhmudov kuri sitade ya Tottenham Hotspur muri Mata.
Mbere y’uko ahangana na Fury mu gihe kiri imbere muri uyu mwaka, Joshua agiye gukina umukino wo kwitegura muri Arabiya Sawudite kuri uyu wa Gatandatu, aho ahura na Kristian Prenga.
Uyu uraba ari wo mukino wa mbere akinnye kuva yakora impanuka y’imodoka yakoreye muri Nigeria mu kwezi kw’Ukuboza, ubwo yari kumwe na bagenzi be, detse ikaza guhitana babiri muri bo.

Fury yavuga kuri AJ yagize ati: “Njye narangije ikizamini cyanjye. Reka turebe niba na [Joshua] azatsinda icye. Ikizamini gikomeye kurusha ibindi ni ukumenya niba afite ubutwari buhagije. Ku bwanjye mbona ari igitutu gihambaye.”
“I Tottenham imbere y’abantu ibihumbi 70, ntiyigeze agira ubutwari bwo kwinjira mu kibuga ngo duhure. Reka turebe niba azigera abikora. Simbyizeye na gato.”
“Nzategura intambwe ikurikira. Ndizera ko amasezerano y’urugamba rukomeye rutaha azasinywa mu cyumweru gitaha, hanyuma tukerekeza aho tuzaba tugiye. Ese bizabera i Vegas? I New York? I Londres? Ninde wabimenya, wenda i Belfast? Bishoboka no kubera hano i Pattaya, muri Thailand!”
Fury – afite amahirwe yo guhangana na Joshua kuri sitade ya Wembley saa munani z’ijoro (2am) kugira ngo abantu benshi ku isi bazabashe kureba uyu mukino.
Aya magambo ya Fury Tyson yafashwe nk’ubushotaranyi kuri mugenzi we Anthony Joshua nawe wabaye ikirangirire mu mukino w’itera makofe.







