
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye imbabazi nyuma yo kunyagirwa ibitego 5 na Gor Mahia muri CECAFA Kagame Cup 2026.
Mu butumwa yatanze Gen MK Mubarakh yavuze ko mu izina rya APR FC asabye imbabazi kuko baraye babihirije abafana intangiro z’irishanwa, yavuze ko kandi n’abakinnyi nasabye imbabazi ndetse banahiga ko intego ari insinzi.
Yagize ati “Ku bakunzi ba APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange mwari mwaje kudushyigikira mu mukino ubanza wa CECAFA Kagame Cup. Mu izina rya APR FC ndagira ngo nsabe imbabazi ko twaraye tubabihirije intangiriro y’irushanwa. Abakinnyi bitwaye nabi cyane.”
“Nyuma y’umukino nafashe umwanya wo guhita mbasanga aho bari bari. Abatoza n’abakinnyi nabagaragarije ko ibyo bakoze bidafite uko bivugwa, dusoza basaba imbabazi mwese kandi bahiga ko intego ari intsinzi. Nanjye mu izina rya bose, ndongera kubasaba imbabazi ngo muzaze abakinnyi bahigure. Murakoze.”

Ubwo uyu mukino wari umaze kurangira Gen Mubarakh Muganga yakoresheje inama abakinnyi n’abatoza yamaze hafi amasaha abiri cyangwa arenga.Ni inama yabereye mu rwambariro rwa sitade Amahoro.
Nyuma y’uko iyi kipe imaze gutsindwa ibitego 5 abantu benshi batangiye kubona ibihanga bikiri muri iyi kipe, ndetse benshi bakanenga umuzamu ndetse n’ubwugarizi bwa APR FC.







