
Uwahoze ari umunyezamu wa APR FC na Rayon Sports FC, Pavelh Ndzila yatandukanye na Tusker FC yerekeza muyindi kipe nshya.
Ni amakuru yamenyekanye cyane ejo hashize ku wa mbere ko umunyezamu Pavel Ndzira wafatiraga Tusker FC yerekeje muri Shabana FC nayo yo mugihugu cya Kenya.
Pavel Ndzira yakinaga muri Tusker FC itozwa na Julien Mette iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports yanabereye umutoza mu 2023.
Tusker FC iragera mu Rwanda kuwa gatatu w’iki cyumweru, aho izakina umukino wayo wa mbere wa CECAFA na Al Hilal ku cyumweru saa 15h00 kuri Stade Amahoro mbere y’uko Rayon ikina na KVZ zesurana saa 18h00.
Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa Tusker izakina na Rayon kuri Kigali Pele, kuwa gatatu w’icyumweru gitaha tariki 29 Nyakanga 2026, saa 18h00.








