
Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Canada, Justin Bieber yataramiye abarebye umukino wa nyuma w’igikombe cy’lsi cya 2026 kuri Stade New York New Jersey (MetLife Stadium).
Muri uyu mukino wahuje Espagne na Argentina, Bieber yaririmbye mu kanya k’ikiruhuko, ibibayeho bwa mbere mu mateka y’igikombe cy’lsi.
Ntabwo yari wenyine ariko kuko hari n’abarimo Shakira na Burna Boy, BTS, Madonna, Coldplay, n’abandi.
Muri uyu mwanya kandi nibwo Shakira yaririmbye indirimbo “Dai Dai” maze aboneraho n’umwanya wo gusohoza isezerano yari yahaye itsinda rya Ghetto Kids bo muri Uganda ko bazabyinana kuri finale.




