
ikipe ya Vipers itozwa na Ivan Minnaert wigeze gutozaho ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko izitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva taliki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026 mu gihe iyi kipe yaherukaga gukina iri rushanwa 2018 ubwo ryaberaga muri Tanzania.
Ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda yamaze gutangaza ko Ari imwe mu makipe azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba kuzabera mu Rwanda nyuma yigihe kitari gito iyi kipe ititabira iyi mikino.
Vipers kuri ubu itozwa n’umutoza Ivan Minnaert watoje amakipe yo mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse na Gorilla yatangaje ko uyu mwaka bagomba kuzitabira CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda iri rushanwa rikaba rizatangira taliki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.
Vipers ikaba yaherukaga kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup mu mwaka wa 2018 ubwo ryaberaga mu gihugu cya Tanzania.





